Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje umugambi wo gutera i Kigali anavuga aho...

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje umugambi wo gutera i Kigali anavuga aho azanyura

Mu minsi ishize, umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuzamuka nyuma y’amagambo yavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.  

Mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi binyuze mu mutwe wa RED-Tabara, kandi ko mu gihe uwo mutwe waba uteye i Bujumbura, na we azahita atera u Rwanda. 

Ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red-Tabara.” 

“Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.” 

Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko afite amakuru yizewe y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi, kandi ko ibi bishobora guteza intambara ikomeye mu karere kose.  

Yavuze ko u Rwanda rudashobora kugira amahoro rutarimo gushotorana, anagaragaza ko rwanashwanye n’ibindi bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Tanzania. 

Ibi bivugwa na Perezida w’u Burundi bije nyuma y’igihe gito atangiye intambara y’amagambo ku Rwanda.  

Kuva muri Mutarama 2025, yakunze gusubiramo ibi birego, aho yagiye abivuga mu bihe bitandukanye harimo n’igihe yahuye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burundi. 

Muri Gashyantare, ubwo yasuraga intara ya Kirundo, Ndayishimiye yongeye gutangaza ko ari gutegura kujya mu ntambara n’u Rwanda, asaba abaturage be kwitegura kuyirwana.  

Yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora?” 

Mu minsi ishize, ubwo yari mu masengesho y’itorero Eglise Vision de Jésus-Christ, yakomeje kugenda yumvikanisha ko u Burundi bufite ingabo zikomeye kurusha iz’u Rwanda, ndetse yongera gukoresha imvugo ishingiye ku myemerere ye ya gikirisitu, avuga ko n’amavubi ashobora kuba intwaro ye mu gihe habayeho intambara. 

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu muvugizi wayo, yavuze ko ibivugwa na Perezida Ndayishimiye bitangaje, kuko akomeje kurushotora mu gihe inzego za gisirikare z’ibihugu byombi zikomeje kugirana ibiganiro ku buryo bwo gucunga umutekano ku mupaka.  

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida Paul Kagame, aho yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gukorana n’u Burundi mu rwego rwo kongera kuzahura umubano wabyo. 

Mu gihe hakomeje kubaho gukekeranya hagati y’ibi bihugu byombi, haribazwa uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere, cyane ko hashize igihe hategurwa ibiganiro hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo biriho. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights