Saturday, May 24, 2025
Saturday, May 24, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Kagame yasuye kirombe cy'amabuye y’agaciro kiri mu bifite umusaruro mwinshi ku...

Perezida Kagame yasuye kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri mu bifite umusaruro mwinshi ku mugabane wa Afurika. Amafoto

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025 mu rugendo rw’akazi yagiriye mu karere ka Rulindo, aho yasuye kirombe cya Nyakabingo, ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Tungsten.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Iki kirombe gifitwe na Sosiyete mpuzamahanga Trinity Metals kikaba ari kimwe mu bifite umusaruro mwinshi wa Tungsten ku mugabane wa Afurika. 

Urwo ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu rufite igisobanuro gikomeye, cyane cyane ku bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurushaho kwerekana agaciro uru rwego rufite mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.  

Perezida Kagame yasuye aho abakora muri icyo kirombe bakorera, aganira na bamwe muri bo, anerekwa uko ibikorwa bihagaze muri rusange. 

Mu myaka itatu ishize, umusaruro w’iki kirombe wakubwe inshuro ebyiri, bikaba bigaragaza iterambere ryihuse ry’uru rwego muri Nyakabingo.  

Ubuyobozi bwa Trinity Metals bugaragaza ko ubu bwiyongere buturuka ku ishoramari rikomeje kwiyongera, ikoranabuhanga rigezweho ndetse no guha agaciro ubunyamwuga bw’abakozi. 

Uretse kuba Tungsten ari isoko y’inkunga y’ingengo y’imari binyuze mu misoro no mu bijyanye n’ivunjisha, ni n’ingirakamaro mu rwego mpuzamahanga, aho ikoreshwa mu nganda zitunganya ibyuma biramba, ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, n’inganda z’ingufu. 

Kirombe cya Nyakabingo ni kimwe mu bikomeje gutanga icyizere ko u Rwanda rushobora kuba igicumbi cy’ubucukuzi burambye, bujyanye n’igihe, kandi bugira uruhare mu rugamba rwo kwigira. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe