Kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, muri BK Arena i Kigali, habereye ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame n’abanya-Kigali.
Muri uwo mwanya, DJ Ira, umurundikazi uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, yasabye ko yemererwa kuba Umunyarwandakazi, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyamwakiriye neza kandi cyamuhaye amahirwe yo gutera imbere.
Mu ijambo rye, Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira yashimiye ubuyobozi bw’igihugu uburyo budaheza abanyamahanga, by’umwihariko abakobwa bafite inzozi zo kugera kure.
Yagize ati: “Igihugu nakiboneyemo umugisha mu buryo budasanzwe. Tujya duhurira ahantu henshi, kariya kaziki mujya mubyina, ndi mu bakubyinisha.”
Yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu, avuga ko yifuza kwitwa Umunyarwandakazi byemewe n’amategeko, ati: “Ndashaka kuba umwe wanyu.”
Perezida Kagame ntiyazuyaje mu kumusubiza, amubwira mu magambo arambuye ati: “Ndabikwemereye.”
Yavuze ko ibisigaye ari inzira zisanzwe zigomba gukurikizwa, yongeraho ati: “Nakubwira iki.”
Ibi byakuruye ibyishimo mu bitabiriye ibiganiro, bagaragaza ko u Rwanda rukomeza kuba igihugu cyakira buri wese kandi cyubahiriza uburenganzira bw’abarugana.