Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikePerezida Kagame yahishuye byinshi mu byo yaganiriye na mugenzi we wa Afurika...

Perezida Kagame yahishuye byinshi mu byo yaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ku bibazo bya RDC.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Mata 2024, Perezida Kagame Paul yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’inzira yo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Perezida Kagame yavuze ko yafashe umwanya uhagije akaganira na Perezida Ramaphosa wari uri mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagashaka inzira yo gukemura ibibazo bihari. 

Perezida Kagame yasubizaga umunyamukuru wa Sophie Mokoena wa SABC News, bari baherutse kugirana n’ikiganiro mbere y’uko ahura na Perezida Ramaphosa. 

Ati “Ntabwo twari kumarana amasaha, njye na Perezida wa Afurika y’Epfo, ngo ntituvuge kuri ibyo ngibyo, ndatekereza ko twaganiriye neza, tukumva neza uko ibintu bimeze, ndetse n’inzira nyazo z’uburyo twakorana kugira ngo tubikemure, naranyuzwe.” 

Ati “Bisa naho n’ikiganiro twakoranye (yakoranye na Sophie Mokoena) nacyo cyarafashije, ibyo twavuzeho, ibibazo wambajije, byaduhaye amakuru twembi ndetse bidutegura neza kwinjira muri icyo kiganiro, twaranakifashishije.” 

“Naranyuzwe, ndizera ko na Perezida (Ramaphosa) na we yaranyuzwe, ko twatera intambwe mu gukemura ibibazo.” 

Perezida Cyril Ramaphosa, mbere yo kuva mu Rwanda mu Kwibuka 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku gukemura ibibazo byashegeshe umubano w’ibihugu byombi mu myaka ishize, ndetse yizeza ko mu bihe biri imbere umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza. 

Perezida Ramaphosa yavuze ko yari yitabiriye iki gikorwa ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bituma bongera no kuganira birambuye ku byazahura umubano w’ibihugu byombi. 

Ati “Mu ijoro ryakeye nagiranye na we [Kagame] ibiganiro birambuye ku buryo dushobora kongera kunoza umubano wacu, mu buryo bw’ubufatanye tugakemura ibibazo birimo ibya Visa, ibifitanye isano n’ingengo, kandi twizeye ko tugiye kujya mu nzira nziza yo kubyutsa no kongera kubaka uyu mubano.” 

“Mvuze kuwubyutsa kubera ko ni umubano usanzweho kandi umubano hagati y’ibihugu hari igihe uzamo ibibazo ugahagarara, ariko ibyo bizakemurwa.” 

Perezida Ramaphosa yavuze ko yifuza ko umubano w’ibihugu byombi uba mwiza kuko bitagenze bityo byaba ari ugushimisha “ba bandi bifuza ko ibihugu bikomeza kubana nabi.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights