Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikePerezida Kagame w’u Rwanda yiyamye Tshisekedi wa RDC nyuma y’ibyo yari amaze...

Perezida Kagame w’u Rwanda yiyamye Tshisekedi wa RDC nyuma y’ibyo yari amaze kuvugira mu nama yabereye i Addis Abeba.

Ikibazo cy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyizwe mu Nama y’u muryango w’Afrika yunze ubumwe ya 37 yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika yunze ubumwe (AU) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, ahari icyicaro cy’uwo muryango. 

Ibibazo byingenzi byigiwe muri iyo nama y’iminsi ibiri, harimo imvururu shingiro z’ibihugu bigize uwo muryango, nk’ibibazo byo guhirika ubutegetsi (Coup d’etat), byagiye biba muri iyi myaka ya vuba mu bihugu bigize uyu muryango w’Afrika yunze Ubumwe. 

Muri iyi nama kandi havugiwemo n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani, Somalia, Akarere ka Sahel, Libiya ndetse n’imvururu ziri mu gihugu cya Senegal, n’ibindi bibazo bya politike. 

Ihindagurika ry’ibihe nacyo ni kimwe mu bibazo biri ku rutunde rw’ibyigirwa muri iyo nama, ndetse no kwigira hamwe uko Afrika yagira ijambo mu ruhando rwa politike mpuzamahanga cyane cyane mu ishyirahamwe ry’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi, G20. 

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, habaye inama yihariye yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyo nama yiga ku mutekano muke w’u Burasirazuba bwa RDC, harimo Félix Tshisekedi, João Lourenço, Cyril Ramaphosa, uwa Kenya, William Ruto na Paul Kagame w’u Rwanda. 

Amakuru aturuka muri Ethiopia avuga ko perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ko atitabye iyi nama yiga ku mutekano muke ukomeje kuzamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo yari yamaze kugera i Addis Ababa. 

Abakurikiranira hafi politike ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuze ko perezida Evariste Ndayishimiye atari akwiye kubura muri iyo nama yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC kuko ingabo ze ziri ku butaka bw’iki gihugu aho zikomeje gufasha FARDC n’abandi bambari bayo mu kurwana na M23. 

Ibiro bya Perezida wa RDC bikoresheje urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, byatangaje ko mu byigiwe muri iyo nama harimo gusaba ibiganiro byubaka amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo uhagarare, ndetse no gusaba ko intambara mu Burasirazuba bw’igihugu yahagarara vuba nabwangu. 

Radio y’Abafaransa RFI, yavuze ko muri iyo nama Perezida Félix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23. Iyo radio ikomeza ivuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko yiyamye Tshisekedi ku byo ashinja u Rwanda. 

Ku rundi ruhande ushinzwe kumenyesha amakuru mu biro bya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatangarije RFI ko Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa atarya indimi. 

Ubwo butumwa bugira buti: “Nta bwo u Rwanda ruzigera rutinya kuvuga ngo runiganwe n’ijambo, oya! cyangwa ngo rusabe imbabazi, igihe cyose u Rwanda ruzakomeza guharanira umutekano w’abaturage barwo, kandi ibyo ntiruzabisabira uruhushya.” 

“Twabuze abantu barenga miliyoni muri Genocide yakorewe Abatutsi. Nta muntu n’umwe tuzemerera ko adusubiza muri ayo mahano.” 

“Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR no kuba bari hamwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bigomba kubonerwa umuti. Nta mpamvu rero yo gukomeza impaka no kubeshyana.” 

“U Rwanda ruzokomeza inzira y’amahoro n’ingingo zumvikanweho n’akarere.” 

RFI yakomeje ivuga ko kuri uyu wa Gatandatu, hagombaga kuba indi Nama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ko itabaye.  

Gusa, perezida wa Angola João Lourenço, ari nawe muhuza mu makimbirane ya Congo n’u Rwanda, yaje kubonana n’abakuru b’ibihugu byombi, uwa RDC n’u Rwanda, ariko baganira akanya gato, nk’uko iyo radio yabitangaje. 

Nyuma inama y’u muryango w’Afrika yunze ubumwe yakomeje, ndetse baganira no ku kibazo cya Hamas na Israel, aho ndetse muriyo nama hari hatumiwemo minisitiri w’intebe wa Palestine, Mohamed Shtayyeh. 

Ibiro ntaramakuru bya Bafaransa AFP, byavuze ko bya bajije umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika yunze ubumwe niba hari n’umuyobozi wa Israel waba waratumiwe, maze asubiza ati: “Israel ntitwayitumiye.” 

Ibindi bihugu byitabiriye iyi nama ya 37 y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, kandi biri mu bihano by’uko byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ni Burkina Faso, Gabon, Niger, Mali, Gineye na Sudan. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights