Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, Perezida Félix Tshisekedi yongeye guhura na João Lourenço wa Angola baganira ku mutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Perezida Tshisekedi yagiye i Luanda, aho yabonanye na perezida wa Angola bagirana ibiganiro ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Ibi byemejwe na Tshisekedi Tshilombo ubwe, aho yavuze ko yahuye n’umuhuza washyizweho n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe ku makimbirane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Tshisekedi yagize ati: “Nageze i Luanda, tugirana ibiganiro na João Lourenço ku mutekano muke uri mu gihugu cyacu.”
Mu biganiro byahuje aba bakuru b’ibihugu byombi, Tshisekedi yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyingiye M23 bityo ko rukwiye gukura abasirikare barwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira umutekano ugaruke.
Ni mu gihe Itangazo ibiro bya Perezida wa Angola byashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, ryavuze ko abakuru b’ibihugu byombi ko bahuye imbona nkubone, bavugana ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Iryo tangazo rinavuga ko Tshisekedi yongeye gusaba ko u Rwanda rwavana ingabo zarwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi yemeza ko ziriyo.
Rigira riti: “Tshisekedi na mugenzi we João Lourenço bahuye, ariko uruhande rwa Congo, ruracyahagaze ku gusaba ko u Rwanda rureka gufasha M23 rukanavana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.”
Itangazo ibiro bya Perezida wa Angola byashize hanze rinavuga ko aba bakuru b’ibihugu bateguye ikindi kiganiro kizaba kirimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nabwo bakazaganira ku cyagarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’indi nama nto yabereye i Addis Ababa muri Ethiopa, ubwo abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, bitabiraga inama ya 37 y’uyu muryango.
Iyo nama nto, yari irimo Perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo na João Lourenço wa Angola ari nawe wari uyiyoboye.