Paul Pogba amaze iminsi ari mubihe byiza gusa abakunzi ba Manchester United ntabwo bishimiye iyi nkuru iri kumuvugwaho

Umukinnyi ukomoka mugihugu cy’ubufaransa akaba akina hagati mukibuga mu ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Paul Pogba, amaze igihe ari mubihe byiza, gusa ntabwo azagaragara k’umukino w’irushanwa rya FA Cup uzahuza Manchester Unitted na Reading.

Ni nyuma y’uko umutoza w’agateganyo wa Manchester United witwa Ole Gunnar Solskjaer atangarije ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko yavunikiye k’umukino iyi kipe yatsinzemo ikipe ya Newcastle United ibitego bibiri k’ubusa.

Paul Pogba ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi uhenze mumateka ya Manchester United nyuma yo kugurwa miliyoni 89 z’amapawundi, yakiniwe nabi n’umukinnyi ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Newcastle United witwa Jonjo Shelvey, bimuviramo kuvunika.

Nk’uko yabitangaje yitegura umukino wa Newcastle United, Ole Gunnar Solskjaer yatangiye agira ati:”Marcos Rojo ndetse na Chris Smalling ntabwo baragaruka.  Ntabwo mbizi neza ko Paul (Pogba) yiteguye kuko yavunikiye k’umukino wa Newcastle United.

Ni inkuru itashimishijea abakunzi ba Manchester United bamaze kwigarurirwa n’uyu mukinnyi utaracanaga uwaka na Jose Mourinho watozaga iyi kipe, gusa kuva yakirukanwa agasimbuzwa Ole Gunnar Solskjaer, Paul Pogba akaba yaragarutse mubihe byiza.

Uyu mutoza kandi yashimangiye ko rutahizamu ukomoka mugihugu cy’ububirigi witwa Romelu Lukaku ndetse na rutahizamu ukomoka mugihugu cya Chile witwa Alexis Sanchez bombi bazagaragara kuri uyu mukino babanje mukibuga.

Ole Gunnar Solskjaer yasoje agira ati:”Hazabaho impinduka nke, gusa bazahabwa amahirwe. Zimwe murizo ni ugukinisha Sanchez na Lukaku bazabanza mukibuga, kuko ni ingenzi kuribo kuko bacyeneye gukina imikino myinshi.