Patient Bizimana wavuzweho gukundana na Miss Doriane ndetse n’umukobwa wa  Masasu yashyizwe ahishura ukuri.(Amafoto).

Umuhanzi Bizimana Patient wamenyekanye cyane  mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe wanakunze kugarukwaho kuba yaba akundana n’abakobwa na bo batoroshye barimo Miss Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’Urwanda wa 2015 ndetse n’umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana na we ufite izina rikomeye cyane. Abantu benshi bakaba barakomeje kwibaza ukuri kw’aya makuru niba koko yaba akundana n’aba bakobwa cyangwa se hari umwe muri bo yeguriye byose. Gusa none yamaze  benshi impaka.

Patient wegukanye igihembo cy’indirimbo yakunzwe cyane mu zitabirwaho (Best Caller Tune) muri Groove Awards 2015

Nubwo uyu muhanzi yashinjwe ko kenshi ko yaba ari mu rukundo n’aba bakobwa, kuri ngo ibivugwa bihabanye n’ukuri kuri we dore  ko yashimangiye ko ibivugwa ko yaba yarakundanye n’aba bose ari ibihuha, rwose ngo aba bombi bamuvuzweho yewe n’abandi ngo ntanumwe bakundanye gusa ngo afite umukobwa bakundana mu gihe cya vuba azamutangaza yewe ngo n’ubukwe bwe buzaba abantu bose babireba.

Nubwo Patient Bizimana yatangaje ibi, nta gihe gishize Ise umubyara asa n’uwamukebuye bimwe bya kibyeyi dore ko aherutse kumuha inka ebyiri amusaba ko uyu mwaka warangira ashinze urugo rwe dore ko ngo uyu se umubyara arambiwe kumva abaza iwe bavuga ko baje kwa Patient aho kuvuga ko baje kwa Leonard ari we se nyine wa Patient Bizimana.

Uyu mubyeyi wa Patient yagize ati:

Ku itariki ya 01 Mata 2018 Umubyeyi wa Patient yamugabiye inka ya kabiri amusaba kurongora.

“None rero Patient, Concert yawe y’ejo bundi (2017) kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza  yazaveamo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w’umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe.”

Gaby Kamanzi na Patient Bizimana.

Nyuma y’iki cyifuzo cy’umubyeyi, uyu muhanzi aherutse yatangaje ko iki cyifuzo cy’ umubyeyi we yacyakiriye neza kandi ko mu gihe kitarambiranye azamwereka ko atabwiye intumva.

Mu gihe rero abantu bari bahanze amaso bamwe mu bakobwa bagiye bagarukwaho ku kugirana umubano n’uyu muhanzi barimo, Miss Kundwa Doriane ndetse n’umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu witwa Deborah Masasu utaretse na Gabby Kamanzi na we wavuzwe kenshi ko bakundana dore ko bose bari abahanzi, kuri Patient we rero yateye itwatsi aya makuru ahubwo atangaza igihari.

Miss Kundwa Doriane na Bizimana Patient


Yagize ati:

“Nta mukobwa n’umwe twakundanye (Miss Doriane, Gaby Kamanzi na Deborah Masasu). Uwo tuzakundana muzamumenya kandi nzamubabwira, umukobwa wese tuzakundana nzamubabwira, nzamutangaza ntabwo ari ibanga kandi ubukwe buzaba abantu bose babireba”.

Gusa ku rundi ruhande ibi ntibyatunguranye kuko Patient Bizimana ari umwe mu byamamare nyarwanda bizwiho kugira ibanga iby’urkundo rwe by’umwihariko gutangaza umukobwa baba bakundana gusa gusa umwaka ushize akaba yarijajaye atangaza ibintu bitanu yifuza ku mukobwa bazarushingana.

Bizimana Patient na Deborah Masasu( umukobwa wa Masasu Joshua)

Icyo gihe nubwo yavuze ko mu myaka 11 amaze adakundana ndetse yarakiriye Yesu mu buzima bwe nta gihombo yigeze abona mu gukorera Imana, Patient Bizimana yahishuye ko ari mu masengesho yo gusaba Imana ngo izamuhe umukunzi yifuza ko yazamubera umugore, aho yavuze ko umukunzi we hari ibintu bitanu yazaba yujuje mu buryo yasobanuye muri aya magambo “Ibintu bitanu nifuza ku mukobwa wazambera umugore ndetse tukanabana, ni ibi bikurikira:”

1.Kuba akijijwe afite imico myiza. 
2.Kuba ankunda by’ukuri kandi nanjye mukunda.
3.Kuba yubaha umurimo w’Imana cyangwa igikorwa cyose gifitanye isano no kwagura ubwami bw’Imana.
4.Kuba ari umuntu usabana, uzi kubana neza n’abandi, uca bugufi kandi urangwa n’urugwiro.
5.Kuba anyumva kandi yubaha impano yanjye.

 

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)