Mu nama ye ya mbere n’Aba-Cardinal yabaye ku wa 10 Gicurasi 2025, Papa mushya Leo XIV yasobanuye icyamuteye guhitamo izina Leo, asobanura ko yashimishijwe n’urugero rwiza rwa Papa Leo XIII, waherukaga kurikoresha.
Uyu mugabo wayoboye Kiliziya hagati ya 1878 na 1903, azwiho kuba yaragaragaje ubushake bwo kurengera uburenganzira n’imibereho y’abakozi mu gihe cy’impinduramatwara y’inganda.
Papa Leo XIV yavuze ko izina Leo risobanura intare mu Kilatini, bikaba bisobanuye ubutwari n’imbaraga ashaka gushingiraho mu kuyobora Kiliziya muri ibi bihe by’ihindagurika ryihuse ry’imibereho n’ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko imibereho y’abantu itameze neza bitewe n’iterambere ryihuse, ririmo ubwenge bukorano (AI) butuma bamwe batakaza akazi.
Yavuze ko Kiliziya Gatolika igomba gukomeza kugira uruhare mu gufasha abantu kubaho neza no guhangana n’ingaruka z’izi mpinduka.
Mu bihe bye, Papa Leo XIII yanditse inyandiko izwi cyane yitwa Rerum Novarum yasohotse mu 1891. Iyi nyandiko yagarukaga ku bibazo by’abakozi n’uburyo bagombaga kubahwa, guhabwa ubutabera no kugira uburenganzira busesuye.
Ni imwe mu nyigisho zikomeye zashyize imbere imibereho y’umuntu mu gihe ubukungu bw’Isi bwari bushyizwe imbere kurusha uburenganzira bwa muntu.
Papa Leo XIV yavuze ko agiye gukomeza iyo nzira, agaharanira ko Kiliziya yibanda ku gutanga ubutumwa bushyigikira imibereho myiza y’abantu, cyane cyane mu gihe Isi ihanganye n’impinduka z’iterambere ridafite imbabazi.