Kuri iki Cyumweru, Papa Leo wa 14 yasomye Misa yo gutangiza ku mugaragaro ubutumwa bwe nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yose. Muri iyo Misa, yasabye abantu gutera intambwe basanga Imana, gukundana, no kubaka ubumwe hagati yabo. Yanagize isengesho risaba amahoro ku bice by’Isi byashegeshwe n’intambara.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iyo Misa yakurikiwe n’abarenga 100,000 bari bakoraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatikani, barimo abami, abamikazi, ibikomangoma, n’abakuru b’ibihugu barenga 200. Bamwe mu bitabiriye ni Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon, Bola Tinubu wa Nigeria, Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ndetse na visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance.
Ni ku nshuro ya mbere Papa Leo wa 14 yagaragaye mu modoka izwi nka Papa Mobile, aho yakiranywe ibyishimo n’imbaga y’abantu bamuhamagaraga bati “Viva il Papa!” (Narambe Papa) na “Papa Leone!” (Izina rye mu Gitaliyani).
Leo wa 14 ni Papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika akaba ari na we wa mbere utorewe uyu mwanya akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma gato y’amatora yabaye ku itariki ya 8 Gicurasi, yasomye Misa ye ya mbere muri Shapeli ya Sistine, ayobowe n’abamusimbuye bamutoye. Ariko iyi yo kuri iki Cyumweru ni Misa ye ya mbere asomeye imbaga ku mugaragaro, ikaba ari na yo imurikiye Isi nk’umushumba mushya.
Mu ijambo rye, yagize ati:
“Natoranyijwe, ubwanjye ntabikwiriye, none ubu, n’icyubahiro cyinshi n’umutima ukeye, nje mbasanga nk’umuvandimwe ushaka kuba umugaragu w’ukwemera kwanyu n’ibyishimo byanyu. Nimusangire nanjye urugendo rugana ku Mana kuko iduhamagarira kuba umuryango umwe uhuje urukundo.”
Muri iyo Misa, izwi nka Misa y’Umuganura, Papa Leo yambitswe ibimenyetso ndangabushumba biranga Umushumba wa Kiliziya. Ibyo birimo Impeta ya Zahabu bita “Impeta y’Umurobyi” – isimbura intumwa Petero nk’uko Bibiliya ibivuga ndetse n’”Pallium”, umurimbo wera ugaragaza ububasha bwe nka Papa.
Kardinali Fridolin Ambongo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwe mu bahabwaga amahirwe yo gutorerwa uyu mwanya, ni we wasomye isengesho ryo gusabira Papa Leo 14 ngo asohoze inshingano ze neza.
Mu butumwa bwe, Papa Leo wa 14 yavuze ko isi igeze mu bihe bikomeye byuzuyemo urwango, urugomo, ubwoba n’ubusumbane bushingiye ku bukungu. Ati:
“Kiliziya igomba kuba isoko y’ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe. Turashaka kubwira Isi, mu bwiyoroshye no mu byishimo, tuti: Nimurangamire Kristu! Mumwegere, mwakire Ijambo rye ritanga icyerekezo n’ihumure.”
Mu isengesho rizwi nka Regina Caeli risoza Misa, Papa Leo wa 14 yasabiye amahoro Isi yose, by’umwihariko abatuye mu bice byashegeshwe n’intambara nka Gaza, Myanmar, na Ukraine.

