Mu ijambo yagejeje ku badiplomate ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo i Vaitikani, Papa Fransisiko yavuze ko adashyigikiye imigirire y’abagore bakora ubucuruzi bwo gutwitira abandi, kuko nk’uko abisobanura umwana adakwiye gufatwa nk’igicuruzwa abantu.
Iri jambo ngarukamwaka, Papa Fransisiko yaribwiye abambasaderi basaga 184 bahagarariye Ibihugu byabo i Vatikani kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2024.
Ubwo yegerezaga umusozo w’ijambo rye, Papa Fransisiko yagaragaje ko ubuzima bukwiye kubahwa kuva ku mwana utaravuka asaba ko hirindwa imigirire yo gutwirira abantu.
Ati “Inzira y’amahoro isaba kubaha ubuzima, duhereye ku buzima bw’umwana utaravuka mu nda ya nyina, budashobora guhagarikwa cyangwa guhinduka ikintu cyo gucuruza. Ni muri urwo rwego, nsanga biteye agahinda kuba hari imigirire yo gutwitira abantu, ibyo bikaba bigaragaza ihonyora rikabije ry’icyubahiro cy’umugore n’umwana, rishingiye ku gukoresha umugore nk’igikoresho.”
Akomeza agira ati “Umwana ahora ari impano kandi idashingiye ku masezerano y’ubucuruzi.”
Ashyingiye kuri ibi, Papa Fransisko yasabye imiryango mpuzamahanga kwamagana no kubuza iyi migirire.
Ati “Igihe cyose, ubuzima bw’abantu bugomba kubungabungwa no kurindwa.”
Mu 2022, Papa yavuze ko imigirire yo gutwitira umuntu “surrogacy” atari igikorwa cy’ubumuntu aho yavuze ko abagore, akenshi abakene, bakoreshwa mu nyungu z’abandi ndetse n’abana bagafatwa nk’ibicuruzwa.
Amategeko yerekeye gutwitira abantu agiye atandukanye ku isi. Gusa ibihugu bike, hamwe na leta zimwe na zimwe zo muri Amerika, byemerera ko umuntu ashobora gutwitira undi hagamijwe ubucuruzi “surrogacy” mu gihe ahandi bemera ko umuntu ashobora gutwitira undi ariko bitagamije ubucuruzi “altruistic.”
Kuri ubu ibihugu byinshi, harimo byinshi mu Burayi, byahagaritse burundu imigirire yo gutwitira abandi.