bahanzi Nyarwanda barimo The Ben ukiri kuganirizwa, Bruce Melodie, Mike Kayihura, Ish Kevin, Kivumbi King, Kenny K-Shot bongewe ku rutonde rurerure rw’abahanzi bazaririmba mu birori by’iserukiramuco ry’ibihembo bya Trace Awards&Festival rigiye kubera i Kigali.
Iri serukiramuco rizabera muri Kigali Convention & Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuva ku wa 20 Ukwakira kugeza ku wa 22 Ukwakira 2023.
Abandi bahanzi nyarwanda bongewe kuri uru rutonde ni Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper na Tsonpa.
Mu gihe ubuyobozi bwa Trace Awards bukomeje ibiganiro na The Ben ngo azataramire abazitabira ibi birori, uyu muhanzi yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazashyikiriza igihembo umwe mu bazaba babyegukanye.
Ibi bihembo bikomeye ku Mugabane wa Afurika bigiye gutangirwa bwa mbere mu Rwanda, byatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye.
Amakuru ducyesha IGIHE yabonye ni uko The Ben uri kuganirizwa ngo azabashe gutaramira abazitabira ibi birori, yamaze gushyikirizwa ubutumire bugenewe abanyacyubahiro bazatanga ibihembo ku babitsindiye.
Uyu muhanzi bivugwa ko yamaze gusabwa kuzashyikiriza igihembo umuhanzi uzaba yatsindiye igihembo cya ‘Best Album in Africa’.
Amakuru yizewe dufite ahamya ko ibiganiro bigikomeje hagati y’ubuyobozi bwa Trace Awards ndetse na The Ben ngo harebwe uko uyu muhanzi uretse gutanga igihembo yazanataramira abazitabira ibi birori.
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi batandukanye aho mu cyiciro cy’abahanzi bakoze cyane umwaka ushize, harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Ikindi cyiciro kibarizwamo Umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Muri ibi bihembo umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwa Nigeria ni wo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi.
Harimo abahanzi bo muri iki gihugu bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.
Ibi bihembo birimo guhatanamo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye birimo ibya Afurika, Amerika y’Amajyepfo, Ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.
Aba bahanzi barimo abo muri Algérie, Angola, Brésil, Cameroun, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, Ubwami bw’u Bwongereza na Uganda.
Abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Abanya-Nigeria Yemi Alade, Fireboy DML, Olamide, BNXN uri mu bagezweho muri iki igihe muri icyo gihugu na Chriss Eazy uri kubica mu Rwanda bari mu bahanzi bazaririmba mu birori bya Trace Awards and Festival bitegerejwe mu Rwanda.
Uretse aba bahanzi kuri uru rutonde harimo Abanya-Uganda nka Azawi, Levixone na Ghetto Kids bamamaye mu kubyina. Hari kandi Umunya-Cape Vert, Danni Gato, Segael wo muri Reunion, Donovan BTS wa île Maurice na Emma’a wo muri Gabon.
Abahanzi bandi bazasusurutsa abazitabira ibi birori barimo GAEI wa Madagascar, Umunya-Angola Gerilson Insrael, Goulam wo muri Comores, Juls wo muri Ghana, Kader Japonais wo muri Algeria, Kalash ukomoka muri Martinique, Krys M wa Cameroon, Abanyafurika y’Epfo KO na Musa Keys.
Hari KS Bloom ukomoka muri Côte d’Ivoire, Abanya-Nigeria Moses Bliss na Show dem Camp ndetse na Nadia Mukami wo muri Kenya.
Hari kandi Abanya-Nigeria, Davido, Asake na Kizz Daniel; Bamby wa French Guiana, Benjamin Dube na Blxckie bo muri Afurika y’Epfo, Black Sherif na The Compozers bo muri Ghana na Bruce Melodie na Bwiza bo mu Rwanda.
Harimo kandi Didi B na Joseyo bakomoka muri Côte d’Ivoire, Dystinct wa Maroc, Janet Otieno wa Kenya, Lisandro Cuxi na Soraia Ramos bo muri Cap-Vert, Locko wa Cameroun, Mikl wa Reunion, Perola wo muri Angola, Plutonio, Mozambique, Princess Lover wo muri Martinique, Abafaransa Ronisia na Tayc, Rutshelle Guillaume wo muri Haïti, Terrell Elymoor wa Mayotte n’Umunya-Senegal Viviane Chidid.
Abandi bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri ibi birori bongewemo ni Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Boy Chopper na Mike Kayihura.
Korali ya ALU iririmba indirimbo zihimbaza Imana iheruka kongerwa muri ibi birori mu gace kongewemo kiswe “Trace Gospel Sunday”. Ni mu gitaramo cyo guhimbaza Imana kizaba ku wa 22 Ukwakira guhera saa Munani kugeza saa Kumi z’umugoroba.
Mu rwego rwo gushyigikira umuziki wo guhimbaza Imana muri iki gitaramo hazaba harimo kandi Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, Levixone wo muri Uganda n’Abanyafurika y’Epfo Benjamin Dube na Nomcebo wamamaye mu ndirimbo yiswe “Jerusalema”.
Itike yo kujya mu bitaramo bizaherekeza iri serukiramuco no gutanga ibihembo mu minsi itatu ibi birori bizaba ni 20.000 Frw, 25.000 Frw na 30.000 Frw.
Mu yandi makuru agezweho ku muhanzi The Ben, Uwicyeza Pamella yateye imitoma umugabo we, Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse kumuha imodoka nshya ya Range Rover.
Mu magambo yuje urukundo, Uwicyeza yagereranyije umugabo we n’ikiremwa gitangaje, anavuga ko ari umugisha ku bantu bose nk’uko izina rye ribivuga.
Ati “Mugisha, mbega ukuntu uri umugisha! Uri inyenyeri imurika cyane, uri umutsinzi, nk’uko izina ryawe ribivuga uri umugisha ku bantu bose bagukikije, dufite amahirwe yo kugira umumalayika ku Isi.”
“Untera ishema cyane kandi ndagukunda cyane birushaho kwiyongera buri munsi, uri ikiremwa gitangaje, witaweho kandi urakunzwe n’Ushoborabyose, Ndagusabye komeza ugira uwo mutima wawe mwiza.”
Pamella yanditse aya magambo nyuma y’urugendo we n’umugabo we baherutse kugirira mu Burundi aho yari afite ibitaramo bibiri.
Ni amagambo yanditse kandi mu gihe hagitegerejwe itariki y’ubukwe bwabo bivugwa ko buzaba mu mpera z’uyu mwaka.
The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka, bahanye isezerano ryo kubana byemewe n’amategeko ku wa 31 Kanama 2022.
Mu Ukwakira 2021 nibwo The Ben yambitse impeta Pamella amusaba kuzamubera umugore undi na we atajijinganyije arabimwemerera.
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.