Mu gihe hatarashira n’icyumweru Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na AFC/M23 bemeranyije guhagarika imirwano, iri huriro ryongeye gushimangira ko udafite gahunda yo kuva muri Kivu zombi.
Ni nyuma y’uko ritangaje ko ryatangiye gukora igikorwa cy’ingenzi cyo kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muhanda, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23, uzanyura mu gace ka Kasengezi, aho imashini zimaze gutangira akazi.
Manzi Willy, Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, ni we washyize ahabona amashusho agaragaza ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda, avuga ko ari igice cy’“ibindi bihe bishya iyi ntara itigeze ibona kuva RDC yabaho.”
Yagize ati: “Umuhanda mushya uri kubakwa, uhuza santere ya Masisi na Sake. Kandi iri ni itangiriro ry’ibihe bishya. Abaturage ba Masisi bagowe n’imihanda itari nyabagendwa, ntabwo bazongera kumara iminsi mu ngendo zakabaye zibatwara amasaha make.”
AFC/M23 igenzura umujyi wa Goma kuva mu mpera za Mutarama 2025, aho bivugwa ko imiyoborere yaho yahinduye byinshi mu mibereho y’abaturage.
Manzi yavuze ko Goma ubu ari “umujyi wavutse bundi bushya,” kuko abawutuye basigaye babona amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, ndetse n’umutekano wabo wabaye ntagereranywa.
Manzi ati: “Inzego z’umutekano zacu zirinda abaturage amanywa n’ijoro,” yabivuze yizeza ko “nta bujura, nta bwoba, nta kurara aho utazi.”
Imirimo yo kubaka uwo muhanda iri gukorwa na rwiyemezamirimo witwa Fulani, watangaje ko izarangira mu mezi atanu, hakoreshejwe imashini enye.
Abaturage b’akarere ka Masisi na Sake barabona ko uyu mushinga ushobora guhindura byinshi mu buzima bwabo, cyane cyane mu bijyanye n’ubwikorezi, ubucuruzi no guhuza abaturage b’uturere tubiri.
Ibi bikorwa bya AFC/M23 bije mu gihe gito nyuma y’uko impande zombi, ari zo leta ya RDC na AFC/M23, zashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, mu biganiro byabereye i Doha, muri Qatar, tariki ya 23 Mata 2025.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko impande zombi zumvikanye ku “guhagarika imirwano ako kanya,” no kwamagana amagambo y’urwango n’iterabwoba, bagahamagarira abaturage bose kubahiriza izi ngamba.
Gusa, ibikorwa byo kubaka imihanda, gushimangira ubuyobozi bw’uturere, ndetse no kugumana ibirindiro bya gisirikare, bishobora gufatwa nk’ibimenyetso byo ishyaka ryo guharanira “kwigenga” cyangwa se imiyoborere yihariye muri Kivu zombi.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu basesenguzi ba Politiki y’akarere, icyemezo cya AFC/M23 cyo gutangira imishinga nk’iyi gifite igisobanuro kirenze: “Ntabwo bazava muri Kivu zombi!… Ubwo se ntacyo mwibwira? Ibintu biri kujya mu buryo. Aha niho iwabo.”
Ibi biganiro by’amahoro byabaye nyuma y’uko Qatar yemeye kugira uruhare nk’umuhuza, bikurikiye inama yabaye ku wa 18 Werurwe 2025, yahuje Perezida wa Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, igamije gukemura umwuka mubi umaze imyaka hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’iyo nama, abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Bertrand Bisimwa na Colonel Nzenze Imani John, bagiriye uruzinduko i Doha, aho baganiriye na leta ya Qatar ku mpamvu zituma barwanya ubutegetsi bwa RDC, ndetse bamusobanurira ibyo bifuza ku gihugu.
Nubwo ibikubiye muri ibyo biganiro bitigeze bitangazwa ku mugaragaro, hari icyizere cy’uko bishobora kuganisha ku masezerano arambye.
Gusa ibikorwa nk’ibi bya AFC/M23 bishobora gutuma benshi bibaza niba koko ifite umugambi wo kugarura amahoro, cyangwa se niba ishaka kwihimura kuri leta ya Kinshasa no kuyigaragariza ko ubu ifite igice kinini cy’igihugu mu biganza.
Ibikorwa AFC/M23 ikomeje gukora byatumye hari abavuga ko umutekano n’iterambere biri kuzuzwa n’uyu mutwe biri kurusha ibyo abaturage babonye mu myaka myinshi ya RDC iyobowe na Kinshasa.
Ibibazo by’akarengane, ibura ry’inzego z’imiyoborere n’iterambere ridafatika, ni bimwe mu byatumye AFC/M23 yegura intwaro. Ubu, AFC/M23 irasa nk’ifite intumbero yo gutanga ishusho y’uko hari byinshi yahindura.
