Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfall, Perezida Paul Kagame yagaragaje ingingo eshatu zikwiye kwitabwaho kugira ngo ibibazo by’ingutu bimaze igihe byugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bibone igisubizo kirambye.
Izo ngingo zirimo guhagarika intambara, ibiganiro bya politiki na M23, ndetse no kwita ku mutekano w’u Rwanda nk’ihame ridakwiye kugibwaho impaka.
Perezida Kagame yavuze ko icyihutirwa ari uko intambara ihagarikwa, hagashyirwaho agahenge.
Yagize ati: “Kuri ubu igikenewe ni uko ari abo barwana n’abandi bashaka kubafasha, bahagarika imirwano, hakabaho agahenge.”
Ibi bivuze ko mbere y’uko hagira indi myanzuro ifatwa, ari ngombwa guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kugira ngo haboneke umwanya wo kuganira no gushaka ibisubizo bitari ibyo ku rugamba.
Uyu mugambi wo guhagarika intambara ni ingenzi kuko imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC imaze guhitana ubuzima bwa benshi, gusenya ibikorwa remezo, no gutuma imbaga y’abaturage ihunga. Gushyira imbere agahenge ni intambwe ikomeye izatuma ibiganiro n’indi myanzuro byoroha.
Perezida Kagame yavuze ko igisubizo nyacyo kiri mu biganiro bya politiki hagati ya Leta ya RDC n’abayirwanya, by’umwihariko umutwe wa M23.
Yavuze ko abayobozi b’i Kinshasa bagomba kwemera kuganira n’Abanye-Congo batavuga rumwe nabo.
Ati: “Akavuga (Tshisekedi) ngo ngomba kuganira n’Abanye-Congo batavuga rumwe nanjye, ngomba kubumva nkumva ibibazo byabo, nubwo bafata mu bibazo 10 bagahitamo bitandatu bakavuga ngo kuri ibi turemeranya, ariko ku bindi bine ntitwemeranya, iyo ni intambwe.”
Aya magambo agaragaza ko amahoro muri RDC atagerwaho hatabayeho ibiganiro byimbitse, byita ku mpamvu nyamukuru zitera amakimbirane.
M23 ivuga ko irwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bamaze imyaka myinshi batotezwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kwemera kuganira nabo byatanga amahirwe yo kugera ku myumvire imwe ishingiye ku kuri, aho impande zombi zashobora kumvikana ku buryo bwo gukemura ibyo bibazo.
Ikindi Perezida Kagame yagarutseho ni uko ab’i Kinshasa n’abandi bose bagomba guha agaciro impungenge z’umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati: “Ibyo rero bigomba kwitabwaho. Ibindi byaza munsi y’ibyo.”
Yavuze ko abashaka guhungabanya u Rwanda bafashwa na Leta ya RDC, bityo ko ibyo bibazo bidashobora kwirengagizwa mu biganiro by’amahoro.
U Rwanda rwakunze kuvuga ko hari imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ikorera ku butaka bwa RDC, kandi igamije guhungabanya umutekano warwo.
Iki kibazo cyagiye kigarukwaho kenshi mu biganiro mpuzamahanga, aho u Rwanda rwasabaga RDC guhagarika gukorana n’iyo mitwe.
Perezida Kagame yagaragaje ko niba RDC ishaka amahoro, igomba gufata ingamba zo gukemura iki kibazo, kuko u Rwanda rutazemera guhungabanywa.
Perezida Kagame yanagaragaje ko ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu Burasirazuba bwa RDC, bityo bikwiye gukoresha inzira nziza kugira ngo izo nyungu zitabangamira amahoro.
Ati: “N’ibyo bihugu bifite inyungu muri Congo, ni uburenganzira bwabyo kugirayo inyungu, na byo bikwiye kumenya ko inyungu zabyo zagerwaho neza, mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse.”
Hari ibihugu bikomeye bifite inyungu mu mutungo kamere wa RDC, ndetse bikaba byaragize uruhare mu guha inkunga imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri icyo gihugu.
Perezida Kagame agaragaza ko igihe ibyo bihugu byakwifuza kugera ku nyungu zabyo binyuze mu nzira zinyuranye n’izo kubiba umutekano mucye, byashoboka gukemura ibibazo biri muri ako karere.
Perezida Kagame yavuze ibi mu gihe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, amaze igihe kinini yanga kuganira na M23.
Gusa nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Angola, Perezida João Lourenço yemeye kuyobora ibiganiro bizahuza M23 n’uruhande rwa Leta ya RDC.
Ibi biganiro bizabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri RDC.
Ibi biganiro bishobora kuba intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko mu gihe impande zombi zaba zishyize hamwe mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’imyaka myinshi.
Ibitekerezo bya Perezida Kagame bishyira imbere umwanzuro w’amahoro urambye, aho guhita umuntu yishyira mu ruhande rumwe.
Guhagarika intambara, ibiganiro bya politiki, ndetse no kwita ku mutekano w’u Rwanda, bishobora kuba umusingi w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC no ku karere muri rusange.
Icyakora, kugira ngo ibi bigerweho, bisaba ubushake bwa Leta ya RDC, imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’amahanga akomeje kugira uruhare muri ibi bibazo.
Mu gihe bigaragara ko M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye, harimo n’imijyi nka Goma na Bukavu, hifuzwa ko ibiganiro i Luanda bizatanga ibisubizo by’amahoro arambye.
Mu gihe impande zose zaba zumvikanye kuri izi ngingo eshatu, bishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye muri RDC, n’umutekano uhamye muri aka karere.