Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeOther NewsNyuma yo kwiba inkoko z'abandi yahise yita mu kagozi

Nyuma yo kwiba inkoko z’abandi yahise yita mu kagozi

Uwimana Bosco w’imyaka 16 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Nyabinaga, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe mu cyumba asanzwe araramo amanitse mu mugozi.

Bikekwa ko yiyahuye nyuma y’uko yari amaze gufatanwa inkoko eshanu yari yibye ku muturanyi wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarusange, Muhayimana Esther, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ,ko ku wa Mbere taliki ya 30 Ukwakira, ari bwo umugabo witwa Hahirwabake Joel wo muri ako Kagari ka Nyarusange yatatse ko yabuze inkoko abaturage barahurura.

Uwimana Bosco wari umaze gufatwa kenshi haba mu baturanyi no mu yindi Mirenge ari mu bahise bakekwa ndetse yaranafashwe atangira kuzibazwa kimwe n’abandi bakekwagaho ibintu bimwe.

Ubwo abakekwa babazwaga, abaturage bakomeje gushakisha ko hari aho zaba zahishwe n’uwazibye, baza kuzibona mu mwobo zirengejeho amakoma n’imitumba by’insina.

Zikimara kuboneka, abafashwe batangiye kubabaza uko zahageze abandi bavuga ko ntaho bahuriye na zo na ho Uwimana aho gusubiza ahita abaca mu rihumye ariruka, bazikuramo nyirazo arazitwara.

Bivugwa ko ababyeyi ba Uwimana bari bamaze kumwishingira inshuro zitabarika yibye, ikindi gihe yafatwa akaba ari we wiyemeza guhingira abo yibye kugeza igihe yishyuye ibyo yari yibye imyaka.

Uwimana wari warataye ishuri ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, avugwaho kuba yari yarananiranye kuko uko yasubizwaga mu ishuri yahitaga yongera akarivamo.

Gitifu Muhayimana yavuze ko nk’Umuyobozi atakwemeza ko izo nkoko yafatanywe ari zo zatumye yiyahura, agashimangira ko ibyateye urupfu rwe bizagaragazwa n’iperereza ry’Urwegp rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nanone kandi umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights