Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomePolitikeNyuma yo gushyirirwaho akayabo ku muntu uzabasha kubafata, abayobozi ba M23 bakoze...

Nyuma yo gushyirirwaho akayabo ku muntu uzabasha kubafata, abayobozi ba M23 bakoze igikorwa cyashenguye Tshisekedi

Nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itangaje ibihembo ku muntu wese wafasha mu guta muri yombi abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23, abayobozi bakuru b’uyu mutwe bagaragaye ku mugaragaro mu mujyi wa Goma, nk’igikorwa cyamaganira kure iki cyemezo cya Leta ya Kinshasa. 

Corneille Nangaa, uyobora AFC, Bertrand Bisimwa uyobora M23 na Gen Maj Sultani Makenga uyobora abarwanyi bayo, bagaragarije isi yose ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta bushobozi ifite bwo kugenzura Goma.  

Mu butumwa bwabo bwumvikanamo kwishongora, bagize bati: “Turi hano, muve Kinshasa muze mudufate”, bashimangira ko Kinshasa nta bubasha ifite muri Kivu. 

Uru rugendo rwabo rwashimangiye ikinyuranyo gikomeye kiri hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’ukuri ku bibera mu burasirazuba bw’igihugu.  

Byateye umujinya ukomeye muri Kinshasa, kuko AFC/M23 yeretse isi ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafite ijambo mu bice bimwe by’igihugu cyayo. 

Ku wa 7 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, yasohoye itangazo ritangaza ko Leta yemereye miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika ($5,000,000) ku uzatanga amakuru cyangwa agafasha mu guta muri yombi Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Sultani Makenga.  

Aba bayobozi bose bayoboye umutwe wa AFC/M23, ushishikajwe no guharanira kwigenga kw’uturere tw’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Uretse ibihembo byatanzwe kuri abo bayobozi, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje kandi ko yemeye miliyoni enye z’Amadolari ($4,000,000) ku muntu wese wafasha mu guta muri yombi abandi bayobozi ba AFC/M23 barimo Perrot Luwara na Irenge Baelenge. 

Iyi gahunda yo gushakisha aba bayobozi ije nyuma y’uko mu Ukwakira 2024, urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa rwabakatiye igihano cy’urupfu badahari, rubahamya ibyaha by’ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.  

Gusa, nyuma yo gukatirwa, Corneille Nangaa yahise agira icyo avuga ku cyemezo cya Kinshasa, avuga ko ari icyerekana ubwoba bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Ati: “Iyo ubutegetsi butangiye kugira ubwoba, buba bubona neza ko bugiye guhanguka.” 

Uyu mwanzuro wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wongeye gutuma hari impaka zikomeye ku bijyanye n’ubushobozi bwayo bwo guhangana na AFC/M23, cyane ko abayobozi b’uyu mutwe batigeze bigira hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko Kinshasa yabivugaga. 

Mu by’ukuri, aho kugira ngo bagire ubwoba, bagiye ku mugaragaro mu mijyi ya Goma na Bukavu, berekana ko bafite imbaraga zikomeye mu burasirazuba bw’igihugu. 

Iki cyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiragaragaza ko yabuze uburyo bwo gukemura ikibazo cya AFC/M23 mu nzira za dipolomasi, ahubwo ihitamo inzira yo gushaka abarwanya uyu mutwe ngo bayifashe.  

Ariko, icyo Kinshasa itari yiteze ni uko abayobozi ba AFC/M23 bagira ubutwari bwo kwigaragaza ku mugaragaro. 

Abasesenguzi bemeza ko ibi byagaragaje impamvu nyamukuru y’ihungabana ry’umutekano muri Kivu: Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta bushobozi ifite bwo kugenzura utu duce.  

Ibi byanashyize igitutu ku bihugu byo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba Kinshasa gukemura iki kibazo mu nzira y’ibiganiro aho gukomeza gukoresha ingufu. 

Mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bucyeka ko abayobozi ba AFC/M23 bari hanze y’igihugu, aba bayobozi bakomeje kwerekana ko bagenzura ibice by’u Burasirazuba.  

Gufata igikorwa cyo kugendagenda mu mujyi wa Goma nk’uburyo bwo kwerekana ko nta bushobozi Kinshasa ifite bwo kubafata, bigaragaza ko intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igifite imbogamizi zikomeye ku kurangira kwayo. 

Ese Kinshasa izagira icyo ikora kuri ibi bikorwa by’aba bayobozi? Cyangwa AFC/M23 izakomeza kwigarurira Kivu?  

Reba Video hano

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights