Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeNyuma yo gufata Nyanzale, M23 ihanganye na FARDC n’abambari bayo biyongereyemo u...

Nyuma yo gufata Nyanzale, M23 ihanganye na FARDC n’abambari bayo biyongereyemo u Burusiya iri gusatira agace ka Somikivu gakungahaye ku mabuye y’agaciro

Nyuma y’uko yigaruriye agace ka Nyanzale kari gasanzwe kagenzurwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe n’abo bafatanyije urugamba, ubu M23 ikataje yerekeza mu gace ka Somikivu gafite ibirombe bifatwa nk’ibyakabiri nyuma  y’ibya  Rubaya. 

Aka gace gacukurwamo amabuye y’agacio ahambaye yo mu bwoko bwa Niobium asanzwe avamo  ibyuma bidasanzwe, moteri z’indege, imiyoboro y’ibyogajuru, roketi z’imbunda ziremereye n’izindi mbunda zirasa kure na hafi. 

Aka gace  gaherereye mu birometre 100 werekeza  mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. 

Aka gace niko M23 irimo gusatira iganamo, nyuma y’uko abarwanyi ba Gen. Sultan Makenga bafashe ibindi bice bikomeye, mu mirwano imaze iminsi ibiri ibera mu duce tumwe turi muri Rutsuru utundi muri Masisi, nka Gatsiro, Mabenga, ibirindiro bikomeye bya gisirikare bya Majengo, Ngoroba na Kashalira. 

Iyi mirwano ikomeye yabaye kuva ku munsi wa Mbere w’iki Cyumweru, yabaye nyuma y’uko i Goma hari hateranye inama idasanzwe y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare baje gufasha igisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya M23. 

Yabaye kandi mu gihe mu mpera z’icyumweru dusoje Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo yari yatangaje ko M23 ikomeje kugira imbaraga zidasanzwe, muri icyo gihe avuga ko M23 ihabwa ubufasha na bimwe mu bihugu bituraniye RDC. 

Kimwe ho ubuyobozi bwa M23 buhakana ko butagira ubufasha ubwari bwo bwose, ahubwo bagashinja ingabo bahanganye kurasa ibisasu biremereye, bakabyohereza mu baturage. 

Nibyo Lt Col Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, aheruka gutangaza ko M23 ikora  ibishoboka byose ikarwana ku buturage mu gihe batewemo ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Kugeza ubu M23 ihanganye n’ingabo zikomoka mu muryango wa SADC, Iz’u Burundi Abacanshuro batandukanye baturutse mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, FLDR N’indi mitwe ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibumbiye mu cyizwe Wazalendo hamwe na FARDC. 

Mu yandi makuru agezweho, mu nama yahuje Abaminisitiri bo muri RDC,  hagaragajwe ko u Burusiya bwemeye ku mugaragaro ubufatanye na  FARDC mu rugamba rwo kurwana na M23, ruri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika  ya Demokarasi ya Congo. 

Muri iyo nama Minisiteri y’Ingabo y’ububanyi  n’amahanga y’u Burusiya yagaragaje ko ariyo izakurikirana  ayo masezerano, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya “La Libre,” cyandikirwa mu Bubiligi. 

Mu bikubiye muri ayo masezerano ya RDC n’u Burusiya, bizafatanya mu myitozo ya gisirikare, gutozwa imikoreshereze y’ubwato bw’intambara n’indege z’intambara, nk’uko kiriya Kinyamakuru cyakomeje kibitangaza. 

Ibi kandi byari byagarutsweho mu kwezi dusoje ubwo Ambasaderi w’u Burusiya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasuraga i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru yababwiye ko igihugu cye, kizafasha RDC mu bya gisirikare. 

Kimwe ho, abacanshuro bazwi ko bafasha ingabo za Republika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya M23, haraho bigera bakavuga ko haba harimo n’abavuye mu Burusiya. Gusa hakunze kuvugwa ko abacanshuro bafasha FARDC ari abavuye mu gihugu cya Romania. 

Ni kenshi abategetsi ba RDC bagiye bivuga ibigwi ko bagiye kubaka Igisirikare cy’igihugu, mu rwego rwo kugira ngo bahashye M23, imaze igihe ikubita Igisirikare cyabo, ndetse ikabambura n’ibice byinshi harimo ko inazengurutse umujyi wa Goma. 

Kuva iyi ntambara yatangira, M23, wakunze kugaragaza intsinzi , dore ko nta gace na kamwe yigeze yimurwamo n’aba bahanganye. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights