Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba ruhanganishije M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyije n’ihuriro ry’ingabo ziri kugifasha ku rugamba, aravuga ko M23 yigaruriye Umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni nyuma y’imirwano ikaze cyane yaramukiye hafi y’uyu mujyi kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare.
Ni imirwano yatumye abenshi mu batuye i Sake bahunga.
Sake biravugwa ko yaguye mu maboko ya M23, mu gihe Intare za Sarambwe zinavuga ko zanigaruriye uduce twa Nturo 1 na Nturo 2, ndetse n’ibirindiro bikomeye byanamamaye cyane by’ahitwa kwa Madimba biherereye hejuru ya Sake.
Ingabo za FARDC n’ihuriro ry’ingabo bafatanyije mu rugamba kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu, zakomeje gutera ibice bya Mushaki no mu nkengero zaho mu bitero bya bombe bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili b’inzirakerengane muri ibyo bice.
Ni ibyatangajwe na M23 binyuze muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, mu gihe bivugwa ko mu gace ka Mugunga hongeye kugwa igisasu.
Mu butumwa bwe kuri X yahoze ari Twitter, Bertrand Bisimwa yavuze ko mu gusubiza ibyo bitero, “Ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) zitaye ku mwanzi, zikamutesha kandi zimwambura ibirindiro byinshi yakoreshaga mu kugaba ibitero byica”
Perezida Bisimwa yakomeje agira ati “Muri urwo rwego, ingabo zacu zafashe ibirindiro byose by’umwanzi bya Nturo1, Nturo2 n’ibirindiro byamamaye by’ingenzi bakunda kwita Kwa Madimba, hejuru y’agace ka Sake.”
Yongeyeho ko ubu ingabo z’umwanzi zidashobora kongera guteza ikibazo ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane zikoresheje ibyo birindiro mbere yo kongeraho ko M23 izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile n’ibyabo.
Ku rundi ruhande, amakuru atruka muri Goma aravuga ko mu gace ka Mugunga, kamwe mu duce two mu nkengero z’Umujyi mu burasirazuba bwa Goma hongeye kugwa bombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’indi yahaguye mu cyumweru gishize, kubw’amahirwe nta muntu yahitanye.