Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, nibwo mu Bugesera habereye imirwano, aho abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy nyuma y’umukino wa 1 /2 cy’Igikombe cy’Amahoro warangiye Bugesera FC isezereye Murera ihita igera kuri final.
Kuri uyu Gatatu nabwo abakinnyi ba Rayon Sports WFC nyuma yo gutsinda AS Kigali WFC ikayisezerera mu gikombe cy’amahoro mu bagore ku bitego 2-0, baba bakobwa bashatse kurwana.
Ubwo uyu mukino wari urangiye ngo umutoza wa Rayon Sports yagiye gusuhuza uwa AS Kigali nka Fair Play maze uwa AS Kigali aho kumukora mu ntoki amukora mu nsina z’amatwi.
Byabaye ngombwa ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yaje mu kibuga maze akumira abakinnyi be kugira nga batarwana.
Uyu mukino warimo amahane menshi ku musozo, byasabye indi minota 40 ngo imodoka itwaye abakinnyi ba As Kigali ive ku kibuga cyo mu Nzove.
Aha, ni nyuma y’uko Rutahizamu ukomoka muri Gabon, Ngwema Odette, yavuze ko agakapu yari yazanye ku kibuga yaje kukabura ubwo umukino wari ushojwe, aho yavuze ko kari karimo amafaranga ibihumbi bitanu ndetse n’ikarita y’ishuri.
Uyu mukinnyi yavuze ko agaciro kako ndetse n’ibirimo atari byo byamubabaje, aho ku bwe yavugaga ko ako gakapu ari ak’agaciro kuri we kubera ko ari impano yahawe n’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe.
Ibi byasabye ko bakomeza gushakisha bafatanyije n’abashinzwe umutekano ku kibuga, gusa birangira aka kadashoboye kuboneka.
Ariko se imvururu nyuma ya match zisigaye ziterwa n’iki?
Ejo bari abakinnyi none uyu munsi ni abatoza 😳
Rwaka ati ndamusuhuza, akankubita urushyi 😭pic.twitter.com/MHgwXCTo8Z
— Cynthia Naissa (@CynthiaNaissa) April 24, 2024