Imirwano yubuye kuva muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024 aho wazalendo, FARDC n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakozanyijeho na M23 mu gace ka Nyakajanga na Nteko hafi ya kabaya ku gice gihuza Matanda na Masisi.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko Wazalendo na FARDC aribo babanje kugaba ibitero muri utu duce, hanyuma M23 igasubiza yirwanaho inarengera abaturage.
Bivugwa ko nano hari indi mirwano yahuje izi ngabo za Leta na M23 ibera mu duce twa Shasha na Bweramana.
Muri iyi mirywano, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryifuzaga kwigarurira kariya gace kugirango bafungure umuhanda wa N2 ufitwe n’izi ntare za Sarambwe.
Ni mu gihe hari hashize iminsi itari myinshi hatumvikana imirwano mu bice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru, ariko ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi byo byari bikomeje kwiganza.
Aha twavuga nko ku munsi w’ejo hashize hamenyekanye amakuru ko umusirikare wa FARDC yiraye mu nka z’Abatutsi muri Teritwari ya Nyiragongo akicamo enye izindi zigakomereka.