Nyuma y’amezi hafi abiri asezeraniye imbere y’amategeko n’umugabo we, umuhanzi Ishimwe Vestine, wo mu itsinda rya Dorcas na Vestine bamenyerewe mu njyana ya Gospel, yashyize asubiza abibajije ukuntu yashyingiwe akiri muto,kumureka akigeragereza urugo rwe.
Yavuze ko nta myaka yigeze abwirwa yo gushakiraho.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranaga na murumuna we Dorcas, ubwo bavugaga ku ndirimbo yabo nshya yitwa ‘Yebo’.
Agaruka ku bihuha bitandukanye yavuzweho nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Vestine yavuze ko yihutiye gushyingirwa.
Yagize ati: “Nta gihe bangeneye cyo gushaka, nta muntu wigeze ambwira ngo uzashake ufite iyi myaka, kandi n’iyo mba ndetse bari kuvuga ngo nabaye igishubaziko ngo nagumiwe, hari n’umuntu wamvugaga barara bamukubita ijoro ryose ngo aka kana karihuse, wandetse nkihuta, ndeka nanjye nze nigeragereze urugo rwanjye.”
Uyu mukobwa avuga ko ibijyanye no kuba yaba yari atwite atari byo kuko atanabiteganya igihe cyose atarakora ubukwe nkuko busanzwe bukorwa mu muryango nyarwanda.
Uyu muhanzikazi avuga ko adateganya guhagarika gukora umuziki kuko ari bwo awutangiye.
Ku bijyanye n’abagiye bibaza ku idini umugabo we asengeramo, Vestine yatangaje ko adasengera muri ADEPR.
Yagize ati: “Hari abavuze ko ntakiri muri ADEPR, njyewe reka mbabwire umugabo wanjye ntabwo ari umu ADEPR, ni umukirisitu, yizera Imana cyane, nanjye ntabwo Imana yanyobora ku muntu udasenga, twahurira he se ubundi? Njye nzubaha umugabo wanjye nubahe n’Imana.”
Vestine avuga ko nyuma y’ibyamuvuzweho byose, yahise abona ko idini rye rigomba kuba umutima we, kuko abo basenganaga yari yizeye ko bari bumube hafi aribo bamuvuze cyane.
Vestine na Dorcas bavuze ibi, nyuma y’uko bashyize ahagaragara indirimbo nshya y’igiswahili bise ‘Yebo’ imaze amasaha 22.
Ishimwe Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku mugoroba w’itariki 15 Mutarama 2025.