Nyuma y’aho mu minsi ishize yasanze umusaraba imbere y’umuryango iwe, noneho yahasanze Grenade.

Nyuma y’aho mu minsi ishize yasanze umusaraba imbere y’umuryango, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994  witwa Muhigirwa Wellars wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, noneho yabyutse mu gitondo asanga mu muryango iwe hari grenade, ni mu gihe mu mezi atatu ashize uyu mugabo n’ubundi yari yari yahasanze umusaraba .

Muhigirwa Wellars ubusanzwe ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyakabungo akaba anungirije umuyobozi wa Ibuka mu Kagari ka Karama; mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mata nibwo yasanze mu muryango iwe hari grenade. Muhigirwa  akaba yavuze ko afite impungenge z’umutekano we cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka.

Yagize ati: “Turi mu gihugu gifite umutekano ariko rero mfite impungenge kubera ibikorwa maze iminsi mbona iwanjye. Mu mezi atatu ashize narabyutse nsanga umusaraba mu muryango, uwabikoze yaramenyekanye ahita atoroka none nabyutse mpasanga grenade.”

Yakomeje agira ati: “Ababikora sinzi icyo bagamije ariko narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana ko hari abo bitashimishije, ikindi kandi hari ikiganiro nari natanze cyo kwibuka sinzi niba hari isano gifitanye n’uwakoze biriya.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, waganiranye n’IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko hagikorwa iperereza ku byabereye kwa Muhigirwa, akaba aribuze gutanga amakuru  nyayo mu masaha aza kuza.

Ibi bibaye mu gihe mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 7 Mata 2018, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari ibikorwa bikigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, aho usanga hari ababikora bakanavutsa ubuzima abantu, asaba ko abo bigaragaweho bazajya baburanishirizwa aho babikoreye.

Uyu muyobozi yagize ati: “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragagaza.”

Mu gusoza akaba yarakomeje gukangurira abarokotse Jenoside by’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga amakuru byihuse mu gihe haba hari ahagaragaye ibikorwa by’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)