Nyuma ya Philippe Coutinho na Luis Suarez, FC Barcelona irifuza kugura undi mukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool FC

Nyuma yo kugura abakinnyi babiri bakomeye mu ikipe ya Liverpool aribo Philippe Coutinho na Luis Suarez, ikipe yaFC Barcelona yongeye gutera imboni z’amaso yayo k’umukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool witwa Dejan Lovren.

Nk’uko inkuru ducyesha ikinyamakuru cyitwa Mundo Deportivo ibitangaza, ngo FC Barcelona irifuza myugariro ukomoka mugihugu cya Croatia akaba akinira ikipe ya Liverpool yo mugihugu cy’ubwongereza witwa Dejan Lovren.

Philippe coutinho

FC Barcelona yagiye igarukwaho cyane mu itangazamakuru aho yagiye yifuza abakinnyi batandukanye bakinira iyi kipe yo m’umujyi wa Liverpool, abakinnyi barimo Alberto Moreno wavuzweho kwifuzwa n’iyi kipe mucyumweru gishize, ndetse na Roberto Firmino.

Dejan Lovren
Dejan Lovren

FC Barcelona irifuza kugura myugariro ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri mutarama, nyuma yo kuvunikisha ba myugariro bayo barimo Samuel Umtiti uheruka gufasha ikipe y’igihugu cy’ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi cy’ibihugu ndetse Thomas Vermaelen.

Dejan Lovren

Kugeza ubu, ikipe ya FC Barcelona isigaranye abakinnyi babiri gusa bakina bugarira aribo Gerard Pique ndetse na Clement Lenglet uheruka kwerekeza muri iyi kipe ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi, akaba ariyo mpamvu yifuza Dejan Lovren kugirango aze abafashe mubwugarizi.

Dejan Lovren

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *