Nyuma ya BOBI WINE  Dr.Chameleone arashaka kuba Meya w’umugi wa Kampala

Joseph Mayanja[Chameleone] ashobora kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bari mu nkubiri yo kwinjira muri politike ya Uganda mu mwaka wa 2021.

Uyu muhanzi ubimazemo imyaka ibarirwa muri 20 ya ashobora kuzaboneka mu bakandida bazahatanira umwanya wo kuyobora Umujyi wa Kampala mu mwaka wa 2021.Chimpreports ifite amakuru yizewe yakuye mu nshuti za Chameleone ashimangira ko uyu muhanzi yagaragaje inyota yo kuzahatanira intebe yo kuyobora Kampala mu matora ataha.

Chameleone si we muhanzi wa mbere waba uhatanye mu matora yo guhitamo Meya wa Kampala, ubushize Daniel Kazibwe [Ragga Dee] yahatanye na Elias Lukwago ariko birangira atsinzwe.

Muri Uganda ubu hari inkubiri y’abahanzi bakomeje kugaragaza inyota yo kujya mu nzego z’ubutegetsi. Bobi Wine umaze imyaka ibiri abaye Umudepite na we yarakaniye ngo azahatana na Perezida Museveni mu matora ya 2021.

Abandi bahanzi bagaragaje ko bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda harimo Khalifa Aganaga, Ronald Mayinja, Navio, Dr. Hilderman, Geoffrey Lutaaya n’abandi batandukanye.

Mu mwaka wa 2018, Chameleone yabwiye itangazamakuru ko yumva adashaka kugira ibikorwa bya politike ajyamo ndetse ko atifuza kuzinjira muri politike na rimwe.