Mu butumwa yagejeje ku Bepiskopi bagize ACEAC n’abakristu bifatanyije nabo mu Isengesho ryo gusabira amahoro akarere k’Ibiyaga Bigari, ryabereye I Goma muri RDC, Karidinali Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, yasabye abaturage n’abayobozi, kwikuramo imyumvire yo gushakira ibisubizo by’ibibazo by’Akarere mu ntambara, ahubwo bakimakaza inzira y’amahoro n’ibiganiro.
Muri ubu butumwa, Karidinali Ambongo yagaragaje ko igihe kibaye kirekire, Akarere k’Ibiyaga Bigari kibasiwe n’intambara, zagize ingaruka ku baturage benshi bo muri aka Karere, cyane cyane abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Karidinali Ambongo yakomeje avuga ko hejuru y’aka kababaro kose katurutse ku ntambara z’urudaca z’ibihugu bigize aka karere, abaturage bakomeje kwihangana no kwizera ko igihe kizagera, amahoro akagaruka. Avuga ko uku kwihangana ari nako Abepiskopi bagize ACEAC baje kubashyigikiramo no kubibutsa ko ukwihangana kwabo bagushyigikiwemo n’Imana.
Muri ubu butumwa Karidinali yibukije abatuye mu burasirazuba bwa Kongo ko ari uruyange rw’amabara menshi, yabanye kuva kera abasaba kwitandukanya n’ababazanamo amacakubiri bitwaje inyungu zabo bwite.
Aha ni naho yahereye ababwira ko igihe kigeze ngo abiyemeje gukemura ibibazo byo mu karere bakoresheje intambara bamenye ko batsinzwe.
Yagize “Politiki yo gushora abantu mu ntambara yagaragaje ko nta musaruro itanga…Imbwirwaruhame zogeza intambara n’izishora abaturage mu ntambara ntaho zizageza akarere kacu.”
Karidinali Ambongo yakomeje avuga ko inzira y’amahoro n’ibiganiro ari byo byonyine bizatuma ituze rigaruka mu karere abantu bakongera kubana no kugendererana nk’abavandimwe n’abaturanyi.
Yagize ati”Dukwiye kugira ubutwari bwo gushakira hamwe amahoro. Ntawahisemo uwo baturanye kimwe n’uko ntawe uhitamo uwo bavukana. Twemere tubane kuko ni cyo gikwiye. Twicare, buri wese atege amatwi undi.”
Karidinali Ambongo yasabye abatuye Goma gutega amatwi Yezu, Umwami w’Amahoro, ubahamagarira gukunda Imana na bagenzi babo aho gutega amatwi ababashora mu ntambara batazi n’icyo bapfa.
Abepiskopi bagize ACEAC bavuga ko bifuza kuzana umwuka mushya mu karere. Umwuka w’amahoro, umubano n’ubuvandimwe, ugasimbura uw’intambara n’amacakubiri byabaye akarande muri aka karere.