Ababaye ba nyampinga w’urwanda bwa mbere batowe n’abadage mu mwaka 1910 nta makuru arambuye aranga bano bakobwa haba n’amazina yabo yagiye hanze,umwanditsi akaba n’umusizi Nsanzabayo Jean de Dieu mu gitabo cye agaragaza amafoto yabano bakobwa bivugwa ko aribo bahize abanda haba mu bwiza ndetse no mu buhanga.
Mu mwaka 1991, nabwo hatowe nyampinga w’u Rwanda witwa Nubuhoro Jeanne amakuru yamenyekanye mu mwaka 2017 mu kwezi kwa werurwe, nibwo hamenyekanaga amakuru avugwa Nubuhoro Jeanne wavukaga Indera mu mujyi wa Kigali yabaye nyampinga 1991 amakuru yatanzwe na musaza we Mudahunga Jean Marie, ibirori Byabereye muri hotel meridien ubu yahindutse hotel umubano.
Icyo gihe nyampinga atorwa akaba yarigaga muri college du bon conseil ihereye ibyumba. Mu ntambara yabaye muri mata 1994 yahitanye abatutsi batari bake, akaba aria ho uyu nyampinga w’u rwanda yiciwe. Mu mwaka 1992 Nubuhoro Jeanne akaba yaritabiriye irushanwa rya nyampinga mu gihugu cy’uburundi ndetse aza kwambikwa ikamba ry’igisonga, ndetse kurubu akaba ariwe nyampinga wa mbere wemezwa neza ko ariwe wabayeho mu mateka y’u Rwanda.
Nyampinga wa kabiri wemezwa akaba ari Uwera Darila yatowe mu mwaka 1994, akaba yaratowe mu kwezi k’ukuboza 1993 maze yima nka nyampinga mu mwaka 1994, mu itangazo n’itangazamakuru we avuga ko ariwe nyampinga w’u Rwanda wa Mbere aho yibuka ko ibisinga bye bibiri harimo Umuhoza Sandra ndetse na Mukorundore niryo zina yibuka . avuga ko yahembwe igihembo cy’amafaranga y’urwanda angana 50000 ahabwa imyambaro n’amasabune n’ibindi byinshi .
Ikindi twavuga kuri uyu nyampinga nuko yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we ukomoka mu gihugu cy’ububirigi bari bamaranye nawe imyaka umunani , ndetse avuga ko yahoraga akurikirana uko irushanwa rya nyampinga mu gihugu ryabaga .
Mu mwaka 2009, nyuma ya genocide yakorewe abatutsi nibwo hongeye gusubukura iri rushanywa maze ritwarwa na Bahati Grace, uyu nyampinga akaba yaragiye agaruka mu itangazamakuru mu nkuru z’urukundo rwe. Nyampinga Bahati akaba yarakundanye na Kavuyo ndetse baje no kubyarana umwana nubwo bari batarashyingiranywe.
Iyi nkuru ikaba itaravuzweho na benshi aho bamwe bamunengaga ngo nta kigenda cye , abanda bo baramushima kuba atamuvukije ubuzima .Kurubu nyampinga Bahati Grace akaba afite akazi gakomeye ku bijyanye n’ubuzima muri amerika. Yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Kavuyo ari uko bombi bari bafite ibyerekezo bitandukanye , gusa yemeza ko kuba yarareze umwana we wenyine atabyicuza namba kuko yamuhaye urukundo rwababiri , abajijwe niba bishoboka ko basubirana yasubije ko uwasubiza ibihe inyuma bitakunda ko bongera gukundana , ndetse atangaza ko ari murukundo n’undi musore , kurubu urukundo rw’aba bombi rukaba rwarabaye impamo aho aba bombi bambikanye impeta y’urudashira mu mwaka wa 2021 , nyampinga Bahati ndetse na Pacifique bakora ibirori byatashywe n’abantu benshi bakomeye.yamaranye ikamba imyaka itatu.
Mu mwaka 2012 nibwo hatorwaga undi nyampinga ariwe Kayibanda Aurore, niwe nyampinga w’u Rwanda witabiriwe irushanwa rya miss supranational 2013, niwe mukobwa wirinze kwambara imyambaro yo kumazi ,ikindi cyaje kumuvugwaho cyane akaba ari urupfu rw’umuvandimwe we Hirwa Henry wapfuye arohamye muri muhazi , umwe mu abavandimwe be bamufashije cyane ubwo yiyamamaza mu irushanwa rya nyampinga .
Hirwa Henry akaba yari umuhanzi mu itsinda rya KGB ryari rikunzwe hano mu Rwanda byanatumye nyuma y’urupfu rwe risenyuka .yongeye kuvugwa ubwo yatangaza ko ari mu rukundo na Mbabazi Egide ndetse banasezeranye gusa inkuru y’aba bombi ikaba yaraje kurangira vuba , nyampinga Aurore akaba ataratangaje impamvu y’itandukanywa ryabo.
Mu mwaka 2014 hatowe nyampinga Akiwacu colombe, akaba nawe yaritabiriye irushanwa rya Miss Supranational ariko we yambara twa twa mbaro two kumazi , yanatangaje ko ubu abantu bagiye kujya bamubona atwambaye cyane , mu myaka yakurikiyeho ubwo yari yaragiye gutura mubufaransa yagiye agaragara yambaye utu twenda cyane ko uyu nyampinga akora akazi ko kumurika imideri.Yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha aho bikenewe ibintu byakunzwe n’abamushyigikiye .Kurubu akaba ariwe nyampinga wa mbere wabashije kwiga amashuri menshi kugeza ubu.
Mu mwaka 2015 hatowe nyampinga Kundwa Doriane ndetse iryo joro yari yambitswe ikamba rya nyampinga wakunzwe kurusha abandi, ndetse iryo joro itangazamakuru bikorera mu bugande bikaba byaratangaje ko uyu mukobwa yavukiye muri kino gihugu kandi ko yiteguye kuza kwishimira intsinzi ari kumwe n’abandi banyamuryango we mu bugande.
Uyu nyampinga akaba yaranenzwe n’abantu kubera gupfumura izuru , nyamara ibi bikaba biri muburenganzira bwe,kuva ubwo nta Yandi makuru amuranga ya buri munsi wabona atabishatse.
Mu mwaka wa 2016 hatowe nyampinga Mutesi Jolie akaba azwi nka nyampinga uvuganira igitsina gore, niwe nyampinga wabayeho uvugwa kenshi mu itangazamakuru, yabaye umukobwa ukunda kwihagararaho, wifitiye ikizere kandi ubona ko ashoboye kuba nyampinga. Niwe nyampinga washinjwe kwihindura uruhu. niwe nyampinga w’uRwanda wa mbere witabiriye irushanywa rya nyampinga w’isi yose.
Nyampinga Mutesi Jolie yabaye umwe mubatoranya ba nyampinga mu kanama nkemurampaka, ndetse ababaga bitabiriye iri rushanywa batinyaga uyu mukobwa cyane kubera uburyo yabazaga ibibazo. Niwe nyampinga watumye irushanywa rya nyampinga w’urwanda rihagarara.ibi byatangajwe n’abantu kuko nta rukiko rwemeje aya makuru.
Niwe nyampinga wibasirwa cyane n’abantu gusa we atangaza ko ntacyo yakora ngo bareke kumuvuga gusa amagambo yabo atazatuma adatera imbere.
Mu mwaka 2017 hatowe nyampinga Iradukunda Elsa, akaba atarakunzwe kugarukakwaho cyane mu itangazamakuru, yaranzwe no kujya yigana ibikorwa by’abandi ibyo byamuhesheje irindi Kamba rya nyampinga wabaniye n’abandi neza , yaranzwe n’ibikorwa byo gufasha abantu batandukanye .Elsa yatangije irushanywa ryo koga mu rwego rwo gufasha abakobwa kwitinyuka no gukora siporo yo koga Ubwo umwaka 2022 nibwo yaje kujya avugwa cyane mu itangazamakuru.
Afatanyije n’abandi babaye ba nyampinga batangije igisa n’umushinga wo kuvura abana bafite ishaza mu maso , kandi yagiye agaragara mu bufasha bwo kwishyura abana badafite ubushobozi kubishyurira amashuri yabo kugeza basoje .Akaba yaraba umwe muri ba nyampinga warushinze hamwe na Prince Kid wateguye iri rushanywa .
Mu mwaka 2018 hatowe nyampinga Iradukunda Liliane, ni nyampinga wa mbere wagaragaye yitandukanyije n’ababyeyi be nyuma yo kwa mbikwa ikamba, kuko nyuma yahoo nyina umubyara yagaragaje agahinda avuga ko umukobwa we atakimwikoza , kuriwe icyo ashaka Atari kugira amafaranga menshi ahubwo ari urukundo rwabo bombi.
Yanze kugira icyo asobanura kubirego umubyeyi we yamureze avuga ko bikwiriye gukemukira mu muryango, nyuma byaje kumenyekana ko uyu nyampinga atigeze arerwa n’ababyeyi be ahubwo harezwe na nyirasenge.
Mu mwaka 2019 hatowe nyampinga Nimwiza Megan, uyu nyampinga yagaragaye mubikorwa byo gufasha, gusa akaba umukobwa ukunda kwimana amakuru mu itangazamakuru
Mu mwaka 2020 hatowe nyampinga Nishimwe Naomie, yakunzwe kuvugwa ubwo hasohokaga ibisubizo by’amasomo ye asoza ayisumbuye maze biza kumenyekana ko yagiye akunda gutsindwa mu ishuri, uyu nyampinga akaba yarahawe ikamba ry’umukobwa uzwi kwifotoza neza.
Niwe mukobwa wa mbere akimara gutorwa wahise yitandukanya n’abategura iri rushanywa , akaba akurikirwa n’abatari bake kumbugankoranyambaga ze bitewe na itsinda arimo ryitwa Mackenzie ririmo abagize umuryango we.
Mu mwaka 2021 hatowe nyampinga Ingabire Grace, ntago yakunzwe kuvugwa cyane gusa icyo wamenya niwe mukobwa wa mbere watowe akuze afite imyaka myinshi kuko atorwa yarafite imyaka 25, akaba yaratowe ubwo icyorezo cya COVID19 cyari gikomeye irushanwa rikaba ryarabaye muhezo,abarikurikiranaga binyuze kumbugankoranyambaga .
Mu mwaka 2022 hatowe nyampinga Ncuti Muheto Divine, akaba yaragize umwihariko wo kuvugwa irushanywa ririmbanyije ubwo umwe ubahagarariye akanama nkemurampaka Mutesi Jolie Ubwo yamubwiraga ko ari mwiza, ibintu bitakunzwe n’abanyarwanda bose.
Nyuma yaho yaje kongera kumvikana k’amajwi bivugwa ko ari aye ubwo yarari kumwe n’uhagarariye iri rushanwa rya Nyampinga prince Kid.
Uyu Ishimwe Dieudonne akaba yaratawe muri yombi aho yashinjwagwa ihohotera rikorwa igitsina, ibi akaba ashinjwa kuba yarabikoreye abakobwa bitabiraga iri rushanywa mu bihe bitandukanye. ku itariki ya 13 gicurasi 2022 urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro hatangiye kuburanyishwa urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo icyo gihe urubanza rwashyizwe mu muhezo.
Mu kwezi k’ukuboza kuwo mwaka rwagize umwere Dieudonne maze rutegeka ko ahita afungurwa , aho umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika rugaragaza rwamuregaga , nyamara ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiraga imyaka 16 kubirego bitatu harimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato , ishimishamubiri rishingiye ku gitsina hamwe n’icyaha cyo gushyira undi kunkeke gifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina , ubushinjacyaha bwarajuriye kuberako umucamanza atitaye kubimenyetso bya tanzwe .
Prince Kid mu misi ishize yongeye kuburana maze ahamwa n’icyaha aho yakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ingana na miliyoni ebyiri zirenga y’amafaranga y’uRwanda ariko akaba afite uburenganzira bwo kujurira.
Nyuma yibyabaye byose Leta y’uRwanda ikaba yarahagaritse iri rushanywa by’agateganyo, bivuze ko nyampinga w’u Rwanda duheruka akaba ari nyampinga Ncuti Muheto Divine.