Nyamata : Inkomoko y’Amazi ya Ruganzu akurura bamukerarugendo

Isoko y’amazi ya Rwakibirizi iherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Rwakibirizi aho bakunze kwitak’umugezi w’Umwami.

Rugoganya Augustin ni umusaza w’imyaka 95 aturiye umugezi wa Rwakibilizi ubwo itangazamakuru ryahasuraga, yatubwiye amavu n’amavuko y’ayo mazi. Yagize ati “Umwami Ruganzu yahagaze kumusozi wa Kayumba ari kumwe n’abahigi n’imbwa ze babuze amazi yo kunywa, maze afora umuheto, abwira abahigi be ati “mukurikirane aho uri bugwe”. Arasa umwambi ugwa kunkengero z’igishanga cya Rwakibirizi haturukamo iriba ry’amazi meza.”

Yakomeje avuga ko Umwami Ruganzu yashakaga kurasa mu gishanga ngo ahashake ikiyaga, Umutwa bari kumwe amutanga kurasa, Ruganzu arivovota kuko amutanze kurasa. Ati “urampemukiye nashakaga kurasa mu gishanga nkahakura ikiyaga none urashembere yanjye”.

Ndengeyintwari Eric ni umwe mu bavoma amazi menshi kuri uwo mugezi kuko ayagemura mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko amazi ya Ruganzu akunzwe cyane kuko yujuje ubuziranenge. Yagize ati “amazi ya Rwakibirizi ni amazi meza akundwa n’abantu benshi, nyagemura i Kigali kuko ariyo bakunda kunywa”.

Ndengeyintwari yavuze ko uyu mugezi uhurirwaho n’imirenge yose igize Akarere ka Bugesera akaba ariyo mpamvu haba abantu benshi baba batonze umurongo, ariko iyo imvura yaguye abahavoma baragabanuka

Aya mazi ni yo WASAC yifashisha mu kwegereza utundi tugari tudafite amazi, hari gihe kuyazamura binanirana, abaturage bakagaruka kuvoma kuri rya riba rya Ruganzu.

Aya mazi y’isoko akoreshwa cyane n’abanyamahanga baza kuyavoma yo kunywa, abayavoma bakajya kuyagurisha ahanini biterwa n’uko muri aka Karere nta mazi meza ahaba bakaba bazi ko amazi y’isoko ariyo bifashisha mu kunywa.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma