Nyamara Koko Urukundo  ni Amayobera! INZIRA IGORANYE Igice cya 11.

Yagarutse nagiye kuko yari yatinze ahoza umwana dore ko yari yarabyaye .Umuneza asigara yitotomba.

Igihe natahaga nageze mu rugo ya usb nyicomeka kuri mashine ngo ndebe ibiriho nsanga iriho imipango yose yari afite kuko gahunda ye yose yari iyo kuntanya n’uwo nikundira uwantwaye umutima
Sheila, kandi ntamenye ko ariwe nkomoraho ibyishimo n’umugisha dore ko burya Imana hari uko ijya
ibigenza ikakuremera ibyishimo.

Nkimara kubona iyo usb nahise mbona ikinjyana kwa Sheila kuko kuva mama we yabona amafoto
y’urukozasoni ntago twari tukivugana bari baramunciyeho. Nkigerayo ninjiye ntakomanze ngezemo
nsanga ari gusomana na Done, mbega agahinda nagizee! Agahinda karanyica akababaro karandenga
indabo na usb nari mfite mbikubita hasi ndagenda.

Darlin yahise ambona uko nagasohotse ampamagara arira ambaza ibimbayeho ariko mbura icyo
namubwira kuko narimbaye nk’umusazi maze ndamwegera ndamwiyegamiza aranganiriza ariko nanjye
ngerageza kwiyumanganya biranga uko namukorakoraga mu mutwe nanjye biranga amarira arashoka
Sugira musaza we Sheila atashye niwe wabonye ya usb nawe atangira kuyireba, disi dore nawe ngo
arabona ibyabaye byose! Abona uko umugambi wo kunteranya na Sheila wagenze ndetse amenya ukuri
kwose n’ibyababaje Sheila we atarazi, akomeza ayireba abona Umuneza na Done ko aribo bateguye
igitero cya gatanya niko kwiyemeza afata ya usb ayishyira Sheila .

Sheila nawe amaze kuyibona, yibutse umunsi nahazaga atangira gutekereza kuri za ndabo muri we
atangira kumva ko, yafashe umwanzuro atatekereje neza kandi umushuka, yibuka ko yampemukiye
afata umwanzuro wo kwiyahura mu gihe akibikora atarapfa baramubona bamwihutana kwa muganga .

Nanjye aho nari sinari norohewe agahinda kari kose, sinari nkivuga nari narabaye nk’ikiragi
sinari nkiyitaho na gato umusatsi undariraho nta no gusokoza kuko numvaga nta buzima ngifite.

Sarah yaje kunsura abonye uko nabaye niwe wafashe umwanzuro wo kujya gushaka Sheila, Darlin
basezerana gufatanya. Kera kabaye baje kumenya amakuru ye bajya kumureba bamusanga mu bitaro
afite agahinda kenda kumwica kuko yumvaga yarahemutse nyamara nanjye numvaga ari njye muhemu. Baragiye baramuganiriza bamubwira ibyanjye byose, basiga bamusezeranije ko nzamusura , nawe
arabibemerera “Muzamubwire ansure nibura musabe imbabazi”

Baraje babimbwira byose uko byakabaye n’uko byamugendekeye mbabazwa na Sheila wanjye wahuritse , batarasoza kumbwira nasohotse niruka musanga mu bitaro, dutangira kuganira bidatinze numvaga umutima umpatira kumusaba imbabazi, nawe abikora atyo, ariko nge usibye kwiheba nari mfite nari naramubabariye kera ataransaba n’imbabazi kuko nari nzi kabuherere kandi kidobya nari namumenye.

Atangira kumbwira uko amenye ukuri. Dukomeza tuganira ariko sinamenye uko byagenze nisanze ku gitanda cye ngaramye anyegamye mu gituza twese ntawe wari uzi aho agahinda n’umubaro byagiye kuko buri kimwe twari twabyibagiwe, akaryoshye ntikaguma mu itama ijoro ryaguye ngifite byinshi byo kuganira nawe muganga arinjira asaba ko natanga umwanya akavura umurwayi ndasohoka ntararenga umutaru Sheila arankurura, aranyegera aranyongorera ngo mubabarire  mbe ntegerereje hanze nze kugaruka .

Yahise ankurura umusaya awiyegereza ngira ngo… Abasore turaziranye nagize ngo agiye kunsoma ariko
si ko yabikoze kuko yahise anyongorera ati:  “Shaba, ndagukunda!” ubushayi bwiruka umubiri wose, umva ko abakobwa aribo basesa urumeza nasheshe urumeza nsohoka amaso azengamo amarira, ndagenda ntegerereza hanze umwanya muto si njye warose iminota ya muganga irangira kuko yashize nta nkuru.

Aho nongeye kwinjirira, Sheila mu ijwi rituje yahise ambwira, mbabarira ku bwibi!,…ariko nziko ubikora
mbere y’uko mvuga, koko ntaravuga yahise ahindukira abwira uwari amurwaje , ndabizi urananiwe jya
kuruhuka tuzasubira ejo “afata bitanu aramuha ngo abone ayo gutegesha ka moto

Ndamubaza nti none se urasigarana nande? Urasigara wenyine kandi urwaye?  Nuko na we ara……
Ntuzacikwe n’agace ka 12.

Jean Damscene Tuyisenge.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma