Kumunsi w’ejo tariki ya 14 Gicurasi , mu murenge wa Nyakabanda hagaragaye umurambo w’umusore ukiri muto bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi .
Nzabonimpa Pacifique w’imyaka 29yasanzwe ku mugozi yapfuye , aya makuru akaba yamenyekanye isaa tanu n’igice z’amanywa , aho umubyeyi wa nyakwigendera yavaga mu masengesho maze yinjiye asanga umusore ari kumugozi ahita aca umugozi ndetse anatabaza abaturanyi.
Nubwo hitabajwe abaturanyi ariko ntibyabujije nyakwigendera gushiramo umwuka kuko yari amaze igihe kinini yinigishije umugozi , nkuko bitangazwa m’abaganga bazanye n’imbangurakiragutabara .
Inzego z’umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze zikihagera , zemeje ko umurambo ujyanywa mu bitaro bya Kacyiru , icyaba cyateye uyu musore kwiyaka ubuzima kikaba kitaramenyekana .
Igiteye impungenge kurushaho nuko hakomeje kugaragara ubwiyahuzi bwa hato na hato kandi bukagaragara cyane cyane kubantu bakiri bato.Ifoto :hifashishijwe google