Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatanze ibisobanuro ku kibazo cy’ikiraro cyo mu Murenge wa Gatunda cyaherutse gutahwa, nyuma y’uko abantu benshi bagaragaje impungenge ku gaciro kacyo, bavuga ko amafaranga yatanzwe yagombaga kubaka ikiraro gifite ireme riruta icyubatswe.
Iki kiraro gihuza utugari twa Nyarurema na Cyagaju, twombi duherereye mu Murenge wa Gatunda.
Nyuma y’uko ifoto yacyo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kabiri, bamwe mu baturage bagaragaje kutizera ko icyatwaye miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda gifite agaciro kihariye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bwatangaje ko ikiraro cyubatswe atari cyo cyonyine cyatwaye ayo mafaranga, ahubwo ko hari ibindi bikorwa byakozwe bikajyanirana nacyo.
Akarere gasobanura ko kiriya kiraro cyari kimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, wabereye mu Murenge wa Gatunda.
Muri uyu muganda, hatunganijwe n’umuhanda w’ibirometero bibiri, hanaterwa ibiti by’imbuto bigera ku 2000. Ibyo byose ni byo byatumye igiciro cy’imirimo cyikuba kikagera kuri miliyoni enye.
Ubuyobozi bwagaragaje ko amafaranga yashowe muri iki gikorwa atari ayo kubaka ikiraro gusa, ahubwo hanabariwemo amafaranga yatanzwe kuri:
Imodoka zatwaye amabuye, umucanga, sima, imbaho n’ibindi bikoresho byakoreshejwe. Umuganda w’abaturage, aho abaturage bagize uruhare mu bwubatsi. Ibindi bikorwa byo gutunganya umuhanda no gutera ibiti.
Nubwo Akarere ka Nyagatare katanze ibisobanuro, impaka ziracyakomeje ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagishidikanya ku gaciro k’imirimo yakozwe, mu gihe abandi bagaragaza ko ari byiza ko hubakwa ibikorwa remezo bigamije gufasha abaturage.
Iki kibazo cy’ikiraro cya Gatunda cyongeye kugaragaza uburyo imikoreshereze y’amafaranga ya Leta ihora ikurikiranwa cyane n’abaturage, ndetse bikanasaba inzego z’ubuyobozi gutanga ibisobanuro birambuye ku bikorwa bikorerwa mu turere.
Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bwa Nyagatare bwemeje ko amafaranga yakoreshejwe atari ku kiraro gusa, ahubwo yakoreshejwe mu gufasha akarere kugira ibikorwaremezo birambye bifasha abaturage benshi.
