Nyagatare: Abangavu 470 nibo maze guterwa inda muri uyu mwaka.

Kuva muri Kanama 2017 kugeza ubu, abana b’abakobwa 470 nibo bamaze guterwa indamuri aka karere ka Nyagatare.iyi mibare iteye inkeke Umuyobozi w’aka karere, Mupenzi George, yayivugiye  mu Murenge wa Rwimiyaga, ku wa 23 Gicurasi 2018 ubwo hatangizwawa igikorwa cyo kureba uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango rishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Mu bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana, akarere kakoze ibarura gasanga kuva muri Kanama umwaka ushize kugeza ubu, abana b’abakobwa 470 batewe inda imburagihe.”

Mupenzi Yakomeje avuga ko bashyira imbere ubukangurambaga mu gushishikariza ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko abagaragarwaho n’ibi bikorwa byo guhohotera abana n’abagore bagomba guhanwa

Yagize ati “Guhohotera umugore n’umukobwa, ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu ni icyaha kandi ni imbogamizo ku gutera imbere kw’igihugu no gutera imbere kw’Afurika ndetse n’Isi yose; rero abakora bene ibi n’ababahishira bakwiye guhanwa by’intagarugero.”

Abakobwa b’i Nyagatare babwiye IGIHE ko ubukene n’irari ari bimwe mu bituma baterwa inda bakiri bato.

Umukobwa w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Rwimiyaga ariko wabyaye afite imyaka 18 yagize ati “Urebye ni ubukene n’irari, abagabo baradushuka, ntabwo wareka kuryamana n’umuntu uzi ko ari buguhe amafaranga ibihumbi bibiri ngo uyange kandi uba wiriwe ufite inzara cyangwa waburaye.”

imibare dukesha Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko mu 2016 abana b’abakobwa bagera ku 17,500 batewe inda bibagiraho ingaruka zirimo no kuva mu ishuri.

Naho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo yerekanye ko Akarere ka Gatsibo ariko kari imbere mu 2016 gafite abangavu 1157 batewe inda, imibare yazamutse ikagera ku 1274 mu 2017 naho i Nyagatare mu 2016 hari abangavu 1140 batewe inda, bagera ku 1209 mu 2017.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma