Ntabanganyimana Beatrice n’abana be bane n’umugabo bari bamaze imyaka 20 baba mu nzu ikoze mu bice by’imifuka, ubu barashimira Perezida Kagame washyizeho ubuyobozi bwiza bwabafashije kubona icumbi ryabo ryiza.
Ni umuryango wahoze utuye mu murenge wa Kabatwa, Akagari ka Gihorwe ukaba warahoze ubarizwa mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe. Uvuga ko wari umaze imyaka irenga 20 urara mu mifuka bari baragiye bomeka mu kumba bari baratijwe n’umugiraneza aho umunyamakuru wa mamaurwagasabo yabasanze barimo kurira ayo kwarika, batabaza Perezida Kagame kubafasha bakava muri ubwo buzima bubi.
Nyuma y’igihe gito Umunyamakuru wa mama urwagasabo dukesha iyi nkuru ,yasubiye kureba niba uyu mubyeyi n’umuryango we bakirara muri ya mifuka atungurwa no gusanga baba mu nzu nziza bavuga ko bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ntabanganyimana twamusuye aho yatujwe mu mudugudu w’icyitegerezo wa Bihinga dusanga ibyishimo byamusaze, acyeza uwamuhaye inzu, aho yavuze ko yabaye nk’ubonekewe.
Yagize: “Nageze muri iyi nzu ngwa igihumure amasaha arenga abiri, nibaza niba ari iwanjye, nibwo Gitifu yahise ambwire ngo ninshyire umutima hamwe iyi nzu ni iyanjye niyo Perezida yampaye; nabaye nk’ubonekewe maze kubona aho mvuye n’ahantu baje kuntuza.”
Ntabanganyimana yakomeje agira ati: “Cya gihe waje kundeba aho nabaga muri fose, narakinzeho imifuka imvura irara itunyagira, nk’ejo abayobozi bahise baza kundeba bajya kunkodreshereza none dore ubu ndi mu nzu nzuza ifite amazi, amashanyarazi, intebe nziza, akabati keza. Muze kumbwirira umubyeyi (Perezida Kagame) ngo ndamushiye cyane, Imana izakomeze imusesekazeho imigisha.”
Inkuru ye yatambutse mu kwezi kwa werurwe muri 2022, none uyu muryango kuri ubu ubayeho neza uratekanye.