Nshobora kuba umuporogarameri (Programmer) mwiza n’ubwo nta Mibare (Math) nzi?

Porogaramingi n’uburyo bwo kwandika porogaramu za mudasobwa.ibi bizwiko bikorwa nabantu bakamiritse imibare.ariko nkubo nawe wabyibazaga, mubyukuru wavamo umuporogarama mwiza,n’ubwo nyine imbaraga nyinshi wazishyira mu kwihugura mubumenyi bw’imibare.ntabwo ushobora kuba mubi mu MIBARE mugihe uri umuporogarameri mwiza. Kuberako burya porogaramingi ntikinera imibare myinshi cyane. Ariko impamvu nyine imibare izamo ni ukugirango ube mwiza mumitekerereze.

Niba utekereza ko nta mibare uzi, nyine uhora utekerezako utashobora porogaramingi kuberako uba utari mwiza mumitekerereze ihambaye.ntugire ubwoba rero ibi birashira iyo ushyizeho umuhate wawe kandi ukabikora ubikunze cyane.

Imibre ya porogaramingi yose yibanda kuyitwa (algebra) niyo mibare yibanze umuntu abagomba kubanza kumenya.niba rero ukunze porogaramingi cyangwa ukaba wifuzako umwe mubana bawe, umuvandimwe, incuti ayikora, mushishikarize kwiga no kwimenyereza imibare kandi wirinde ko yacika intege ngo ni uko atari kuyimenya. Bigenda biza buhoro buhoro.

Ityazo.com twegereye umwe mubakora ibibyanye na za porogaramu nubwo atifuje ko dutangaza amazina ye cyangwa ifoto, yagize ati: uko isi igenda yihuta mubya mudasobwa, ibiryo bisigaye biri muri porogaramingi ngo kuko ariyo si yonyine irimo abantu bake cyane.

Ni muri urwo rwego rero natwe tubashishikariza kwohereza abana banyu cyangwa namwe babyeyi mubishoboye mukaba mwagana ibigo bitanga ubumenyi ku ikorwa rya za porogaramu.Niba ukunze iyi nkuru yisangize abandi maze nabo babashe kugana ibigo bibahe ubumenyi nkubwo bukenewe.

Nshobora kuba umuporogarameri (Programmer) mwiza n’ubwo nta Mibare (Math) nzi?