NOSTRESS:Porogaramu ije gufasha ababuze ibyangombwa kubibona byihuse.Igatanga n’Akazi kubakabuze.

NOSTRESS ni porogaramu yakozwe n’Umusore w’Umunyarwanda kabuhariwe mu ikorwa rya porogaramu nkizi zifashishwa mubikorwa bitandukanye hano imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.iyi porogarmu NOSTRESS  ikaba ije guhuza abantu bataye ibyangombwa byabo ndeste nababitoye.

Ndahimana Donatien uherutse no gushyira hanze indi Porogaramu yifashishwa muburezi hano mu Rwanda, akomeje gukataza mugushakira Abanyarwanda uburyo bwazajya bubafasha mubikorwa byabo byaburi munsi.dore ko ngo yari amaze iminsi yitegereza ukuntu umuntu wataye ibyangombwa  aba ahangayitse kandi no kongera kubibona bikamugora cyane ,kuko aba atanafite aho abishakira muburyo bworoshye.

Ndahimana Donatien

Akomeza ahamagarira Abanyarwanda Bose kwiyandikisha kuri iyi Porogaramu,ati:”iyandikishe kuri iyi porogaramu ntuzongera kugira ibibazo byo kubura ibyangombwa byawe aho waba uri hose.”

  • Waba ufite ibyango byabandi watoraguye?
  • Waba warataye ibyango byawe ukaba warabuze ishakiro?
  • Waba ugifite ibyangombwa byawe byose?
  • Waba se waburanye n’Umwana wawe?
  • Waba se wibwe Telephone,Mudasobwa ndetse n’ibindi nkibi bigendanwa?

Iyandikishe kuri NoSTRESS Maze uhabwe ubufasha bwihuse kandi bukunogeye.

Ese NOSTRESS ikora ite?

Iyandikishe muri Porogaramu nonaha.

Kwiyandikisha cg kwandikisha ibyangombwa byawe, jya ku rubuga www.nostress.rw maze ukurikize amabwiriza.ntakibazo kirimo kuko iyi porogaramu urayisanga mundimi zose dusanzwe twifashisha hano mu Rwanda.

Ese kwiyandikisha ni ubuntu cg hasabwa ikiguzi?

Muri rusanjye kwandika ibyangombwa byawe byose muri iyi porogaramu ni Amafaranga 500 y’Urwanda(500frw).Ariko kuri ubu Twatangiye kwandika kubuntu kuzageza igihe tugiriye nibura abantu ibihumbi icumu (10.000) muri Porogaramu yacu.

Ese nibihe byangombwa Abaturage bashobora kwandikisha?

Twandika ibyangombwa byose bifite numero ibiranga (ibyangombwa (impapuro) ndetse n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga(documents and devices)) muri ibyo twavugamo :Irangamuntu,Passport,Laissez-Passer,Visa Card,Uruhushya Rwogutwara ibinyabiziga,Ikarita y’urugendo TAP&GO ,Ubwisungane mu kwivuza,Impamya bumenyi(Diplome),Icyangombwa cy’Ubutaka (Land Certificate),Telephone zigendanwa,Printer,Tv Screen,Mudasobwa zigendanwa(LapTop),Decoder,Motorcycel,Imodoka n’ibindi.

Ushobora kwibaza icyo Nostress yaba izagufasha mugihe ibyangombwa byawe byibwe cg byatakaye?

Mugihe ibyangombwa byawe byabuze;urugero nk’Irangamuntu yawe, hari amahirwe ijana kurindi ko icyangombwa cyawe kiri ahantu runaka.Nko ku biro bya Police, kuri Banki,kubitaro nahandi..mugihe hari uwabitoye,yinjiza numero y’icyangombwa cyawe noneho porogarmu yacu igashakisha nyiri icyangombwa aho aharereye(ariko mugihe yiyandikishije muri porogaramu yacu) noneho porogaramu ikamwoherereza ubutumwa kuri Telephone ye igendanwa bumuha amakuru yaho ibyangombwa bye biherereye. ikaguha Amazina y’uwabitoye, aho Aba ndetse na numero ya telephone ye kuburyo ushobora guhita umuhamagara.

Wakwibaza Umutekano w’ibyangombwa byawe wandikishije kuri Nostress uko umeze?

Kubaka porogaramu zifite ubwirinzi (Cryptography) nibyo twagize umwuga ndetse kandi ni inshingano zacu;Nostress ifite ububiko bwizewe kuburyo ntamuntu ushobora guturuka kuruhande ngo maze agire aho ahera yiba amabanga yacu ndetse n’ibyangombwa byabanyarwanda tubitse mu bubiko (Database).

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma