Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba aravuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Werurwe 2024, Imirwano ikaze cyane yongeye kubura hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi micye abagaba bakuru b’ingabo za SADC n’uw’u Burundi bakoze inama rukokoma.
Ni imirwano yatumye abaturage benshi bongera guhunga mu bice bya teritware ya Masisi na Rutsuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryazindutse rigaba ibitero ku birindiro bya M23.
Iyi mirwano yatangiye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma.
Lt Col Willy Ngoma yagize ati: “Kuva saa kumi n’imwe n’iminota 25, abo kuruhande rwa Guverinema, abanzi b’amahoro, bateye ibirindiro byacu, biri muri axe ya Mabenga, ariko ingabo z’intare za sarambwe, turi kwirwanaho kinyamwuga, kandi turaza kubavugutira umuti.”
Yakomeje agira ati: “Ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, riri gukoresha ingufu z’umurengera mu kurasa ibisasu biremereye, amaherezo yabyo nuko ducecekesha imbaraga z’umwijima.”
Iyi mirwano yongeye gufata indi ntera mugihe abarwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari kurasa Ibisasu bidasanzwe.
Bibaye nyuma y’igihe gito cyane harangiye inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare gufasha ingabo za FARDC kurwanya M23.
Muri iyo nama aba bakuru b’ingabo za iriya bihugu basuzumye uko umutekano uhagaze ndetse banashyiraho izindi ngamba nshyashya zo guhuza ibikorwa na FARDC mu rwego rwo gushaka icyarangiza imbaraga za M23.
Hizwe kandi uko SADC, FARDC, ingabo z’u Burundi bazakorana na FDLR ndetse na Wazalendo, ku rugamba rwo ku butaka, mu mazi no mu kirere.
Nyuma y’amasaha make iriya nama irangiye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izindi ntoya rwahise rwumvikana mu bice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru.
Iy’i mirwano yabereye muri Mabenga, Mweso na Kirima, mu birometre 17 uvuye i Kibizi. Ku rundi ruhande ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere urusaku rw’imbunda ziremereye rw’umvikanye mu duce twa Muti, Kauma, Nyabitege na Lushebere.
Imirwano yo kuri uyu wa Mbere, yongeye gutuma abaturage ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo.