Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku wa Gatatu tariki ya 20 yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe uriya muryango wizihijwe Ku wa 20 Werurwe.
Umuryango wa OIF ubinyujije ku rubuga rwawo rwa X, watangaje ko ibiganiro bya Mushikiwabo n’intumwa zari zimuherekeje na Perezida Emmanuel Macron byibanze “ku mitegurire y’inama ya Francophonie iteganyijwe kubera mu Bufaransa hagati y’itariki ya 4 n’iya 5 Ukwakira”.
Iyi nama izaba iba ku nshuro yayo ya 14, izabera mu mujyi wahariwe ururimi rw’Igifaransa wa Villers-Cotterêts. Izitabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’aba za Guverinoma zigize ibihugu bihuriye mu muryango wa La Francophonie.
Ni bwo bwa mbere u Bufaransa buzaba bwongeye kwakira iyi nama nyuma y’imyaka 33.
Indi ngingo Macron na Mushikiwabo baganiriyeho ni iyerekeye uruhare n’akamaro ururimi rw’Igifaransa rwagira ku ruhando mpuzamahanga.