Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroNigeze kwizeza umukobwa inzu kugira ngo anyihere – Amagambo y’umuhanzi uri mubakunzwe...

Nigeze kwizeza umukobwa inzu kugira ngo anyihere – Amagambo y’umuhanzi uri mubakunzwe mu rwanda no hanze yarwo yatitije imbuga

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Orezi, yagarutse ku kibazo cy’amasezerano adakorwa hagati y’abakundana, aho yavuze ko bitari ngombwa ko abagabo bubahiriza ibyo basezeranyije abakunzi babo. 

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Echo Room, aho yatangaje ko na we yigeze kwizeza umukobwa inzu kugira ngo amwemerere kuryamana na we, ariko ntiyuzuza iryo sezerano. 

Ibi yabigarutseho nyuma y’ibivugwa ku muhanzi Burna Boy, aho bivugwa ko yasezeranyije umunyamideli Sophia Egbueje imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini kugira ngo amwemerere kuryamana na we. 

Umuhanzi Orezi yavuze ko kuri we ibyo atari ikibazo kuko ngo n’abagore hari ibyo basezeranya abagabo babo ariko ntibabikore. 

Orezi yavuze ko atajya mu itsinda ry’abagabo batanga ibintu by’igiciro cyo hejuru. 

Mu kiganiro cye, Orezi yavuze ko atajya mu itsinda ry’abagabo bavuga ko baguriye abakunzi babo imodoka zihenze cyangwa amazu kugira ngo babagire ababo.  

Yagize ati: “Sinjya mu itsinda ry’abagabo bavuga ko baguze imodoka za miliyoni 300 z’ama-Naira ku bakunzi babo. Ubwo se naba ndi umusazi?” 

Yunzemo ati: “Nigeze kwizeza umukobwa inzu kugira ngo anyihere, ariko nyuma yo kuryamana sinayimuhaye. Kubera iki nakoresha amafaranga menshi kuri we?” 

“Kuki se njye nagura inzu ku mukobwa? N’abagore basezeranya abagabo babo ko bazababera indahemuka nyamara na bo bakabirengaho. Reka buri wese akomeze asezeranye, ni isi aho buri wese ashaka kwikiza [aseka].” 

Ibi byagarutsweho na Orezi bisa n’aho byatangiye kuba ibintu bisanzwe mu rukundo rw’iki gihe, aho bamwe mu bakundana basezeranya bagenzi babo ibintu bitandukanye ariko bikarangira batabikoze. 

Byagaragaye ko ahanini abahanzi, abanyamideli, n’abandi bantu bafite izina rikomeye bakunze gusezeranya abakunzi babo ibintu by’igiciro cyo hejuru, ariko bikarangira batabyujuje. 

Abantu batandukanye batanze ibitekerezo bitandukanye kuri aya magambo ya Orezi, aho bamwe bamushimye ko yavuze ukuri, mu gihe abandi bamushinje kubiba umuco mubi w’uburiganya mu rukundo. 

Ese wowe ubona byari bikwiye ko Orezi abivugira mu ruhame? Cyangwa ni ibintu bisanzwe bikorwa ariko bikagirwa ibanga? 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights