Niba wajyaga ukenera scanneur mugihe cyo kwohereza document bikana guhenda dore igisubizo

Guscanna documents ni ikintu abenshi dukenera cyane nk’iyo dushaka kohereza zimwe mu nyandiko kuri internet.Bikaba kandi byari bisanzwe bitugora tujya guscanna kure ndetse bikanadutwara amafaranga atari make.

Nkuko mubibona rero  ikoranabuhanga ritera imbere buri munsi kuko ubu ibibazo byo guhora twiruka duta igihe n’imbaraga,tunahendwa tujya guscanna  singombwa ko bikomeza kujya biguhangayikisha niba ufite Smartphone.

Ubu twifashije apps na camera ya Smartphone twascanna document kandi ikaza imeze neza. Reka turebere hamwe izo Apps(Porogaramu)

CAMSCANNER: Iyi ni imwe mu ma app ascanna akunzwe wayigerageza cyane cyane ko ifite ubushobozi bwo kubika documents zawe ari PDF cyangwa JPG ikaba inafite OCR(Optical Character Recognition) Feature ibona inyandiko ikayihindura document ushobora kongeramo cyangwa ukagira ibyo ukuramo (Editable text document)

TURBO SCAN: Iyi app nayo ni indi app nziza wakoresha uscanna. Iyi app iroroshye kuyikoresha kurusha izi kubera uko igaragara.

GENIUS SCAN+: iyi nayo ni indi app iscanna. Ishobora guscanna documents zirenze imwe icyarimwe.

GOOGLE DRIVE: Google Drive tumenyereye mu kudufasha kubika Files kuri internet (Cloud Storage) nayo irascanna. Ufungura app ukajya kuri Camera ibindi irabyikorera.

EVERNOTE: Nayo ni Cloud Storage nayo iscanna. Nka Camscanner nayo ifite OCR Feature.Niba ukoresha iOS wakoresha Scannable

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma