Monday, June 2, 2025
Monday, June 2, 2025
spot_img
HomeIbyamamareNiba nshaje ni njyewe ku giti cyanjye - Kate Bashabe yavuze ku...

Niba nshaje ni njyewe ku giti cyanjye – Kate Bashabe yavuze ku makuru avugwa ko yaba agiye kurushinga n’imbwa ye anakomoza ku rukundo ayikunda.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba urubuga rugaragarizwaho amarangamutima atandukanye, hari abahisemo kuzikoresha mu buryo bwo kugirira abandi nabi, gutukana no gukwiza ibihuha.  

Ni muri urwo rwego Kate Bashabe, umwe mu byamamare nyarwanda bakunzwe cyane kuri Instagram, yafashe icyemezo cyo kuvuga ahagaragara, ahakana yivuye inyuma ibivugwa ko yaba agiye kurushinga n’imbwa ye. 

Ni nyuma y’uko yifurije imbwa ye isabukuru y’imyaka icyenda, abicisha mu magambo yuje urukundo n’impuhwe. Ibyo ariko bamwe babihinduye urw’amenyo, bavuga ko Bashabe yaba yararenze umurongo w’umutima muntu, ibintu byamushenguye umutima. 

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, agaragara asa n’utishimye, Kate yagaragaje uburakari n’agahinda yatewe n’abantu bakomeje kumwibasira.  

Yagize ati: “Reka mbabaze namwe mumbwire, nk’umuntu wifata akavuga ngo ngiye gushakana n’imbwa aba ari muzima?” 

Iri jambo ryuje uburakari ryaranzwe no kubaza no kwitaza, aho Kate yibajije uburyo abantu bashobora kugoreka urukundo akunda imbwa ye bakarugira ikintu kigayitse. 

Yunzemo agira ati: “Si byiza kuvuga ibintu nk’ibyo. Uru ni urukundo rworoshye rw’umuntu ukunda itungo rye, ntabwo bikwiye guhindurwa isoko y’isebanya.” 

Bashabe yakomeje avuga ko amagambo nk’ayo ashobora kumwangiriza izina no kumugiraho ingaruka, by’umwihariko mu mwuga we no mu buzima bwe bwite.  

Yihanangirije abamwiyitirira kuri Twitter, by’umwihariko konti yitwa ‘KateBashabe1’, avuga ko ari urwitwazo rw’abantu bashaka kumutesha agaciro no gushaka izina banyuze mu gushuka rubanda. 

Ati: “Injiji iri kuri Twitter yiyise ‘KateBashabe1’ yirirwa ishyiraho ibintu ngo ndashaka umugabo. Nababwiye kenshi ko ntaba kuri urwo rubuga. Uwo muntu sinjye, mumpe akaruhuko.” 

Yakomeje asaba abantu kubaha amahitamo ye, anasobanura ko urukundo akunda imbwa ze ari ntagereranywa kandi rutagomba kuba ishingiro ry’itotezwa. 

Ati: “Nkunda imbwa, nzakomeza kuzikunda. Ibyo muvuga byose mubyigumanire. Ibindi bidayimoni muba muvuga, sinshaka kubimenya kandi sinzahagarika kuzikunda. Mubyakire.” 

Nta na hamwe yigeze yerura ku buzima bwe bw’urukundo, ariko yashimangiye ko uburenganzira ku mibereho ye ari we ubwe, ndetse ko atari inshingano z’abakoresha imbuga kumenya niba afite umukunzi cyangwa igihe azashakira. 

Ati: “Mundeke. Nta muntu undarira. Niba nshaje ni njyewe ku giti cyanjye. Ntibyakabaye ikibazo cyanyu.” 

Mu gusoza ubutumwa bwe, Kate Bashabe yatanze impuruza ku ngaruka z’amagambo asebya, asaba abantu kwitondera ibyo bavuga kuri bagenzi babo ku mbuga nkoranyambaga, kuko rimwe na rimwe bishobora gutuma abantu bacika intege cyangwa bagaheranwa n’agahinda. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe