Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeUncategorizedNgoma: Abaturage 568 basanganywe virusi itera Sida mu murenge umwe

Ngoma: Abaturage 568 basanganywe virusi itera Sida mu murenge umwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu bantu bakora uburaya usanga abarenga 36 mu bantu 100 bafite agakoko gatera SIDA, ibintu bisaba guhagurukirwa kugira ngo badakomeza gukwirakwiza ubwandu mu bantu benshi.

Byatangarijwe mu bukangurambaga buri gukorwa mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, bugamije kugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, bwabereye mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.

Imibare y’Ikigo Nderabuzima cya Rukoma yerekana ko Umurenge wa Sake ufatwa nk’umujyi wa Kabiri mu Karere ka Ngoma, ufite abaturage 568 banduye agakoko gatera Sida mu bagera kuri 28.900 bawutuye.

Ihurizo rikomeye ku buyobozi rishingiye ku gukumira ubwandu bushya buterwa n’abo bantu banduye, kuko biganjemo abakora uburaya, banze kunywa imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Ndaruhutse Jean de Dieu, yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga ubuzima bw’aba baturage, harimo no kubakangurira kunywa imiti no kubigisha ko ugiye kubyara akora ku buryo uwo yibarutse atavukana ubwandu.

Yavuze ko imibare y’ubu bwandu yakurikiranywe guhera mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 2022.

Umwe mu baturage baturiye uyu murenge wa Sake, Mukazitoni Théopiste, ashimangira ko intandaro y’iki kibazo ihera ku nzoga z’inkorano zigura amafaranga 100 y’u Rwanda ndetse n’urubyiruko rw’abakobwa badakura amaboko mu mufuka bamara kugurirwa izo nzoga bagasinda, bakishora mu busambanyi.

Agira ati “Hano muri Sake haba inzoga z’inkorano, hari n’izigura 100, abakobwa baha bariyandarika, wamara kumuha inzoga agasinda, yamara kurwara SIDA agakomeza kuyikwirakwiza mu bandi, n’ikibazo gikeneye gushakirwa igisubizo”.

Uburaya kandi bugaragara no mu Murenge wa Ngoma wegeranye n’uwa Sake, ababukora bakavuga ko baba babuze icyo kurya.

Uhagarariye abakora uburaya mu Karere ka Ngoma witwa Kaka, ashimangira ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse ndetse no kubashakira imirimo ibafasha kwiteza imbere ngo bareke uyu mwuga.

Yahamije ko harimo abadafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA uko bikwiye, nyamara ari byo byabafasha kugira ubuzima bwiza.

Ati “Njye mpagarariye amatsinda arindwi bakora umwuga w’uburaya, abenshi muribo bavuga ko udapfa kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA udafite amafaranga yo kurya neza, ibyo bituma indaya zikomeza gukora uyu mwuga ngo zishakishe amafaranga yo kugura ibyo kurya.”

“Uko kandi ni nako bakwirakwiza iyo ndwara mu bandi. Hakenewe no kongerwa udukingirizo kuko hari insisiro zitabamo udukingirizo, aho abashaka gukora ubusambanyi batubura bagashiduka bakoreye aho.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC ushinzwe Ubukangurambaga mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, Nyirinkindi Aime Erneste, avuga ko bakomeje guhugura abaturage ku kwirinda SIDA no gukoresha agakingirizo ku bo byanze, ndetse n’abamaze kwandura bakigishwa gufata imiti no kuyinywera ku gihe.

Yongeyeho ko banashyira imbaraga mu guhugura abakora uburaya kuko ari bamwe mu bakwirakwiza cyane agakoko gatera SIDA.

Ati “Abakora umwuga w’uburaya mu bantu 100 usanga 36 bafite agakoko gatera SIDA. Dukomeje ubukangurambaga ndetse dufite n’abafatanyabikorwa dufatanya kwigisha abaturage kwirinda, ndetse n’abamaze kwandura bagafata imiti igabanya ubukana kuko ibafasha cyane.”

Ubu bukangurambaga bwakorewe mu karere ka Ngoma, burakomereza mu bice bitandukanye birimo uturere twa Kirehe, Bugesera, Nyamata, Umujyi wa Kigali n’ahandi hagamijwe kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights