Neg G yajyanywe i Iwawa, yemeza ko yatakaje miliyoni 15 mu rumogi na Mugo

Umuraperi Ngenzi Serge benshi bamenye nka Neg G the General wakoze indirimbo zabiciye bigacika, ari mu cyiciro gishya cy’abarenga 300 bajyanywe kugororerwa i Iwawa.

Neg G ni umwe mu baraperi bavuzweho kenshi kwijandika mu biyobyabwenge, uko igihe cyagiye gihita umuziki yakoraga wagiye ucogora bamwe bakavuga ko ari ingaruka zabyo.

Yagiye atabwa muri yombi bya hato na hato biturutse ku ikoreshwa ryabyo, ubundi akajyanwa ahazwi nko kwa Kabuga akongera akarekurwa.

Neg G yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw cyasuye iki kirwa ko i Iwawa ahamaze igihe kigera ku kwezi kumwe, yahasanze abandi barimo Fireman umazeyo igihe ndetse watangiye kwigishwa imyuga yerekeranye n’ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Uyu musore wafatiwe ku Kimisagara iwabo akabanza kujyanwa i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga nyuma abona kugezwa i Iwawa.

Yemera ko koko yanywaga urumogi n’ikiyobyabwenge kizwi nka ’Mugo’ ndetse ngo iyo abaze asanga ashobora kuba yaratakarijemo amafaranga arenga miliyoni 15 Frw bitewe n’uburyo bihenda.



Neg G yafatiwe ku Kimisagara abanza kujyanwa i Gikondo, ubu amaze ukwezi i Iwawa

Uyu muraperi avuga ko mu bo basangiraga harimo n’umuraperi mugenzi we P Fla wafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere akavayo yarihaye ingamba zo kubivaho.

Neg G yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Parlez’, ‘Ipikipiki’, ‘Internat’, ‘Inshinwa’, ‘Icyayi Gishyushye’, ‘Agaca’ n’izindi. Mu buzima busanzwe afite umukobwa babyaranye ariko batabana.



Yavuze ko inshuti ye P Fla iri mu bo basangiraga ibiyobyabwenge, ubu we yagarutse mu buzima busanzwe



Neg G yamenyekanye mu itsinda rya UTP anakora umuziki ku giti cye