Neg G The General mu gahinda ko kubura umwana we w’umuhungu witabye Imana afite amezi icyenda gusa
Umuraperi w’Umunyarwanda, Neg G The General, ari mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rw’umwana we w’umuhungu witabye Imana afite amezi icyenda gusa.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muraperi yagaragaje intimba yatewe n’uru rupfu, agira ati: “Umuhungu wanjye nari mperutse kwibaruka yitabye Imana. Ruhukira mu mahoro mwana wanjye. Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse.”
Prince, ari ryo zina yari yise uyu mwana, yari amaze igihe arwariye mu bitaro kubera ikibazo cyo mu myanya y’ubuhumekero. Nubwo yitabwagaho n’abaganga, urupfu rwe rwaje gutungura umuryango n’inshuti.
Abakunzi b’uyu muraperi bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumuhumuriza, bamwihanganisha mu bihe bikomeye arimo.