Nduba:Ikimoteri cya Nduba kimenwamo imyanda y’Umujyi wa Kigali kigomba gukorerwa inyigo irambye kugira ngo kitazateza ingaruka ibindi bidukikije

I Nduba mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu ahatoranyijwe kujugunywayo ibishingwe bivanwa mu Mujyi wa Kigali ndetse n’uturere duhana imbibe kugira ngo Umujyi wa Kigali uhore usukuye nta mwanda ndetse hagamijwe no kurengera ibidukikije.

Aho hantu hatoranyijwe nyuma y’uko imyaka n’imyaka iyo myanda yahoraga imenwa ahitwaga I Nyanza ya Kicukiro ariko bitewe ni uko byari kuzateza ikibazo kubera ko imyanda yagendaga irundwa bakongera bakarunda hejuru y’indi myanda abahanga babonye ko byari kuzateza ikibazo haba umunuko uturuka aho hantu cyangwa se bikaba byavamo izindi ngaruka ku kiremwamuntu bituma gifungwa kiratunganywa kuri ubu aho hantu hameze neza harakoreshwa.

Abanyamakuru bakoze urugendoshuri bagera aho hantu hatoranyijwe kumenwamo imyanda ku mpinga y’umusozi wa Nduba werekeza mu Majyaruguru y’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahagenewe kumenwa imyanda, babwirwa ko imyanda izanwa aho hantu iyo bamaze kuvangura ibora n’itabora ndetse n’indi myanda ijyanwa mu inganda kongera kuyivanamo ibindi bikoresho, isigaye ko bayorosaho irindi itaka.

Aho ni ho umuntu yibaza mu gihe usanga kubera ubushyuhe bw’iyo myanda yoroshywe itangira gutobora cya gitaka hakavamo amazi mabi abira kubera ubushyuhe bw’iyo myanda yoroshywe itaka  ukibaza niba bidashobora kuzateza ikindi kibazo mu gihe haba harashakishijwe gukemura kimwe mu bibazo bijyanye no kurengera ibidukikije.

Mutsindashyaka Jean Paul umwe mu abayobozi bakorera ku kimpoteri cya Nduba yabwiye itangazaakuru agira ati ‘‘iyo imodoka zituzaniye ibishingwe bituruuka mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere tuvangura ibishingwe bibora n’ibitabora hahnyuma ibibora tukabimenaho itaka, mu gihe bimwe mu bikarito bijyanwa mu inganda gukorwamo ibindi bikoresho’’.

Bamwe mu mpuguke ku bijyanye n’ibidukikije bagaragarije itangazamakuru ko mu gihe hadakozwe inyigo irambye ku bijyanye no gutunganya iyo myanda ikaba yakoreshwamo ibindi bintu bifitiye umuntu akamaro kugira ngo bishireho, cyangwa se niba hatagize igikorwa ngo iyo myanda yoroswaho agataka ko yakwangiza ibidukikije harimo n’umuntu uri ku isonga yabyo.

Abahanga mu bijyanye n’ibidukikije bavuga ko kugira ngo abantu bagire ubuzima bwiza no kudahura n’ingaruka z’ibidukikije ko hagomba kwirindwa ibyuka bitumbagira mu kirere bikaba byakwangiza akayunguruzo k’izuba kitwa (Ozone) ahubwo hakazamuka umwuka mwiza udafite ubwo bushyuhe kugira ngo mu gihe umwuka umanuka ugire ingaruka nziza haba ku kiremwamuntu n’ibindi bimukikije harimo no kudahura n’ingaruka y’imihindagurikire y’ikirere aho usanga umuntu ari we uri ku isonga yo gukemura ibyo bibazo bijyanye no kurinda ko hatabo imihindagurikire y’ibihe.

Muri iki gihe usanga ikiremwamuntu ahora yibaza impamvu ibihe bitagikora kuko byahoze ni uko biterwa ni ibikorwa bya muntu bituma ubushyuhe bwiyongera bugatumbagira bukagera ku akayunguruzo k’izuba kakangiza ibyari kutugirira akamaro, muri ibyo bikorwa harimo inganda zivubura ibyuka mu kirere, gutwika no gutema amashyamba, gucana bimwe mu bikoresho bitanga umwotsi, ubushyuhe buturuka mu bimpoteri bishobora kuvamo ibirunga abantu batabaye maso n’ibindi.

Impuguke ku bijyanye kandi n’ibidukikije bavuga ko mu gihe muri ibyo bishingwe harimo imyanda imwe yoroswaho agataka itabora ituma nta amazi ashobora kwinjira mu butaka hasi, ibyo bikaba byatera ubutayu kubera ko amazi y’imvura atabona uko yinjira hasi mu butaka, ari na bwo hakomoka amazi y’amaasoko afasha ikiremwamuntu ndetse n’ibindi bidukikije kugira ubuzima bwiza ndetse bikaba byatuma hatabaho ihindagurika ry’ikirere.  

Inkuru y’ubutaha iki kinyamakuru kizabagezaho icyo Umujyi wa Kigali uteganya gushakira ikibazo kirambye kuri iki kibazo cy’ikimpoteri cya Nduba giherereye mu Majyaruguru y’Akarere ka Gasabo kugira ngo ibyari ibibazo bizavemo igisubizo kirambye kugira ngo dukomeze kurengera ibidukikije ndetse no kwirinda guhumanya ikirere cyacu ahubwo ubutaka bwacu bugahora butoshye kandi buhehereye buzira ubutayu n’ubukame.

bimwe mu bishingwe bijyanwa ku kimpoteri cya Nduba harimo ibikarito bongera kubijyana kubikoramo ibindi bikoresho
imyanda yamaze gusibiranywa barenzaho itaka