Ndi umukobwa w’isugi ukuze kandi nifuza umugabo ariko sinzi icyo nakora ngo mubone

Mu nkuru ya ityazo shaka umukunzi y’uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw’umukobwa watwandikiye avuga ko akuze kandi akaba yifuza umugabo, gusa ngo ntabwo azi icyo yakora kugira ngo amubone.

Uyu mukobwa aragisha inama kugira ngo mumufashe uko yabona umugabo.Mu butumwa yatwandikiye yagize ati:”Muraho bavandimwe nkunda cyane! Maze iminsi nsoma inama mutanga, nkumva ndanezerewe niyo mpamvu nange mpisemo kubagisha inama. Ndi umukobwa ukuze ufite imyaka 40, nkaba nshaka umugabo ariko mfite ubwoba ko nshobora kuba nenda gucura kubera ndacyari isugi kandi bambwira ko utarabyara cyangwa udahura n’umugabo acura vuba.

Ikibazo kinkomereye ndibaza icyo nakora kugira ngo nkurure abagabo kuko kubera amafaranga mfite mbona abahungu bishakira imitungo yanjye batari serieux ari bo baba bantereta cyangwa abanyamahanga baba barakoze divorce (gatanya) twabanye hanze (Mubudage) dore ko maze igihe gito ngarutse mu Rwanda.

Ubundi abandi bagashaka ko turyamana cyangwa ko bantera inda nkabakeka ko baba bakeka ko ntazabyara. Inama mbagisha ni ukumbwira icyo nakora kuko umwaka ku wundi mba ntegereje umuntu uri serieux ahubwo hakaza abari inyuma yabo nanze. Ubuse nipimire amahirwe mbyare umwana ntaracura, ese nkomeze nihagarareho, mbese mbyanyobeye, mungire inama.”

Niba ushaka kugira inama ugira uyu mukobwa, urajya ahagenewe kunyuzwa comments maze umugire inama.

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri ityazo.rw, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: info@ityazo.rw kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.