Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeNamaze kwitegura: Tshisekedi wananiwe na M23 yashimangiye ko gutera u Rwanda ariyo...

Namaze kwitegura: Tshisekedi wananiwe na M23 yashimangiye ko gutera u Rwanda ariyo mahitamo asigaranye

Perezida Felix Tsisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza yatangaje ko nta yandi mahitamo asigaranye yo kuzahura umubano n’u Rwanda, ko igisigaye ari ukurutera. 

Mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo ateganyijwe ku munsi w’ejo tariki 20 Ukuboza, Tshisekedi akomeje kuvuga amagambo yiganjemo ay’uko u Rwanda rwaba arirwo nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano muke Congo ifite. 

Tsisekedi agaragaza ko ihuriro Alliance Fleuve Congo riherutse gushingwa na Corneille Nangaa ririmo M23 n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bwe, ngo ryaba ryarashinzwe bigizwemo uruhare n’u Rwanda. 

Mu kiganiro yatanze kuri radio Top Congo FM, yagize ati: “Mbivugiye ku gitangazamakuru cya mbere cyo muri Congo, abantu mwabonye baherutse gushinga ihuriro i Nairobi, nibibeshya bakadushotora ho gato bashaka gutangiza intambara, nzatumiza inama y’abagize inteko ishinga amategeko nk’uko mbyemererwa n’itegeko nshinga, mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara yeruye ku Rwanda.” 

“Ndabivuze, kandi namaze kwitegura kubikora. Kuri ubu ntibyanadusaba kohereza ingabo ku butaka bw’u Rwanda, dushobora kurasira iwacu muri Congo tukarasa i Kigali.” 

Muri iki kiganiro yongeye gushimangira ko nta biganiro azigera agirana n’abamurwanya harimo abo muri M23, avuga ko yanabitangarije abanyamerika ko ibyo u Rwanda ruvuga ko rushyigikiye ihoshwa ry’amakimbirane, atajya abyizera na rimwe. 

Amagambo nk’aya kandi yari yanayavugiye ku kibuga cyitiriwe Sainte Therese kiri i Kinshasa ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi w’ejo, avuyeyo ajya kuyashimangira kuri radio Top Congo FM. 

Niba atari amagambo yo gushaka kwigarurira igikundiro cy’abaturage kugirango atorwe, ibi birerekana ko aramutse atowe, ibibazo by’umutekano muke n’imibanire mibi hagati ya Congo n’ibihugu bituranye nayo harimo n’u Rwanda, byazarushaho kuzamba. 

Mu yandi makuru agezweho, Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC, bwangiye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kohereza i Kinshasa indorerezi zo kugenzura uko amatora rusange yo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 azagenda. 

Ni amakuru yemejwe n’ishami rishinzwe itumanaho mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki, habura amasaha make kugira ngo amatora yo muri RDC abe. 

EAC yamenyesheje ibihugu biwugize n’abafatanyabikorwa ko yari yiteguye kohereza indorerezi mu matora yo muri RDC ariko ko ubutegetsi bw’iki gihugu butigeze bwemera ubusabe bw’uyu muryango. 

Iti “Tumenyesheje ibihugu bigize EAC, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abandi ko itazahagararirwa muri RDC mu igenzurwa ry’amatora rusange yaho. Byatewe n’uko n’ubwo EAC yari yiteguye, ubusabe bwo gukora iyi nshingano ntabwo bwemewe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.” 

Ubusanzwe mu nshingano EAC ifite kuva yashingwa, harimo kohereza indorerezi mu bihugu biyigize, mu gihe cy’amatora, hagamije kureba imigendekere yayo. 

Muri RDC ntibishobotse, mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’iki gihugu na bimwe mu bigize uyu muryango; bitewe n’intambara ya M23 imaze imyaka ibiri. 

Uku kutishimira EAC kwatumye Perezida wa RDC uri mu bakandida biyamamaza, Félix Tshisekedi, asaba ko ingabo uwo muryango wari warohereje guhosha intambara ziva mu gihugu cyabo, zibishyira mu bikorwa guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2023. 

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) na wo mu kwezi gushize watangaje ko utacyohereje indorerezi muri RDC bitewe n’ibibazo tekiniki. Ubutegetsi bw’iki gihugu bwagaragaje ko iki cyemezo cyabubabaje. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights