Jean Claude Kwizera wamenyekanye nka Papa Legend OG Ntavuga rumwe nabo bafatanyije guteza imbere ShowBiz Nyamulenge nyuma yo gutegura amarushanwa bamwe bakisanga mubahatana kandi atarabamenyesheje.
Kuwa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023 nibwo imbugankoranyambaga Nyamulenge zarimo zititizwa n’inkuru zivuga kuri uyu mugabo wateguye amarushanwa yo gushaka umuntu wakoze neza muri buri cyiciro kigize Showbiz Nyamulenge I Nairobi kugeza ubu.
Icyiciro cyateje impamagarara n’ikirimo Abanyamakuru bahatanira umwanya w’umunyamakuru w’umwaka. Ariko kandi iki cyiciro kigaragaramo abanyamakuru batigeze bamenyeshwa ko bagiye gushyirwa mubahatana.
Bon fils Gapangwa Muhure n’umwe mubanyamakuru bakunzwe cyane mu itangazamakuru Nyamulenge, akaba n’umwe mubavuga rikijyana bitewe n’ibikorwa agenda arushaho gukorera abo muri ubu bwoko cyane cyane byiganjemo iby’ubuvugizi.
Mu magambo ye yavuze agaragara nk’utishimye , yabwiye Papa Legend OG utegura amarushanwa ya Mulenge Awards ko Atari akwiye gufata izina rye n’ifoto ngo arishyire mu marushanwa atabanje kubaza nyiri ubwite niba koko yiteguye kurushanwa.
Yagize ati: “Ubu ni ubujiji, Ese ni gute wafata izina Bon Fils G Muhumure; ukarishyira muri Business zawe n’ifoto ye maze ukabyita Mulenge Award utasabye uburenganzira Warangiza ukandikaho ngo BMC TV1 kandi Ikinyamakuru cyanjye cyitwa BMC Radio and TV!? Ibintu bitari Professional biciriritse ntimukabishyiremo. Iki si igihe cy’Imyidagaduro mureke tube abantu bakuru kandi twite cyane kuby’iwacu. Mulenge Award abazi umuhungu uri kuyitegura bamubwire ankuremo kuko n’umwana cyane naho njyewe nd’umugabo w’igihugu ndetse n’ubwoko.”
Amakuru agera kuri corridorreport.com yizewe ndetse ifitiye n’ibimenyetso, avuga ko uretse Umuyobozi wa BMC Radio na TV wanenze ibi bintu, na Steven MM nawe ntabwo yishimiye cyane ibyo uyu mugabo Papa Legend OG yakoze kuko nawe yamushyize muri aya marushanwa atabanje kubimusabira uruhushya.
Miss Mulenge Award ni irushanwa rigenewe guteza imbere abakora showbiz ndetse n’itangazamakuru Nyamulenge , iri rushanwa ritegurwa na Papa Legend OG ndetse kandi mu irushanwa riheruka RUTEBUKA Justin niwe wegukanye igihembo cy’umunyamakuru mwiza (Best Journalist 2022). Tubibutse ko uyu Justin akorera ku muyoboro wa Youtube witwa Imyinga y’Iwacu.