Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeImyidagaduroNairobi: Igitaramo cya Iwacu2night ntabwo kizaba kuri Bonane

Nairobi: Igitaramo cya Iwacu2night ntabwo kizaba kuri Bonane

Igitaramo cya Iwacu2night ntabwo kizaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere Nkuko byatangajwe na Steven uri mubagitegura ngo kumpamvu z’uko mugenzi we Espoir hari ibyo ahugiyemo.

Iwacu2night n’igitaramo kigamije guhuza ibyamamare nyamulenge biri mubisata bitandukanye hagamijwe kubahuza n’abafana babo maze bakaganira imbona nkubone.

Igitaramo cyaherukaga cyabaye tariki ya 01 Ukuboza 2023 kandi cyitabiriwe neza cyane Nkuko abakigiyemo bose babyivugiye.

Ku murongo wa telephone umunyamakuru wa corridorreport.com uri i Nairobi yaganiriye na Muvunyi Steven amubaza niba iki gitaramo cyizakomeza kuba ngaruka kwezi cyangwa se kikaba cyarahageze maze amusubiza agira ati:

“Kubera gahunda mugenzi wanjye arimo, byabaye ngombwa ko tubanza kubisoza! Ariko igitaramo ni buri kwezi.”

Ushingiye kuri aya magambo ndetse ukareba naho amatariki ageze, wahita wanzura ko iki gitaramo mu kwezi kwa mbere nyine ntagihari. Reka dutegereze mu kwezi kwa kabiri.

Reba hano amwe mubafoto agaragaza uko igitaramo cyagenze ubushize

 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights