Friday, April 18, 2025
Friday, April 18, 2025
spot_img
HomeUrukundoMusore/Mugabo: Dore impamvu udakwiye kongera kwiruka ku bagore n'abakobwa muri 2025, ahubwo...

Musore/Mugabo: Dore impamvu udakwiye kongera kwiruka ku bagore n’abakobwa muri 2025, ahubwo uzakore ibi bo bakwirukeho.

Mu myaka ya vuba, usanga abasore benshi bateshuka ku ntego zabo z’ubuzima bagatakaza igihe, amafaranga, n’imbaraga biruka ku bakobwa no gushaka uko babakunda ku gahato.  

Ariko ikibazo nyamukuru ni iki: kuki utari umuntu w’agaciro, ukirirwa usaba ko abakobwa, abagore bakwitaho? Kuki ukora ibintu nk’aho ari wowe utewe isoni n’uko uri? 

Ubu ni bwo buryo bwo kubyitwaramo muri 2025: ihindure wowe ubwawe, maze ubundi abakobwa bazabe ari bo bagusaba ko ubitaho, si wowe uhatiriza. 

  1. Wibande ku kwiyubaka no kwigirira icyizere

Abagabo benshi birirwa batakambira inbox z’abakobwa cyangwa bakirirwa babaha ibintu byose ngo babakunde.  

Ariko burya nta kintu grura umukobwa kurusha umugabo wifitiye icyizere, ugira icyerekezo, kandi uzi icyo ashaka. Muri 2025, kwiruka ku bakobwa nta gahunda ni nko kubiba mu butaka butera. 

Hitamo kwikunda wowe ubwawe mbere y’uko usaba abandi kugukunda. 

  1. Shyira imbere imishinga yawe – amafaranga akurura byose

Amateka yerekana ko igihe cyose umugabo yitaye ku nzozi ze, ku kazi ke, ku mishinga ye no ku bukire bwe, abakobwa baza nyuma.  

Iyo ugeze aho ushaka kugera, nta mukobwa n’umwe waguhunga. Ahubwo uzatangira kubona ko hari benshi bifuza no kuba mu buzima bwawe. 

Ntuzigere wirirwa uhangayikishwa n’uko umukobwa yakwanze, ahubwo uzahore uhangayikishwa n’uko umushinga wawe utakomeje. 

  1. Reka ibyo kwigira uw’igikundiro cyane utari kuri urwo rwego.

Kwigira uw’igikundiro ntabwo ari bibi. Ariko si wo muti wa byose. Uramutse usigaranye amafaranga ya nyuma mu mufuka, ni iki kiruta kuyayagura ifunguro ryawe aho kuyakoresha ku muntu utakwitayeho? Uyu mwaka, shyira ibintu ku murongo. Kugira umutima mwiza si bibi, ariko umutima wawe nawo ugomba kurindwa. 

Reka ibyo kwigira intwari utarabona aho ubarizwa mu buzima. 

  1. Gira gahunda, kandi wigire ku bandi bagabo bafite icyo bagezeho

Mu 2025, ikintu gikomeye kurusha byose ni icyerekezo. Umukobwa uzashaka kugendana nawe ni uwabonye ko ufite ahantu werekeza, ko ubaho uha agaciro gahunda, akazi, iterambere, no gutekereza kure.  

Ba nka ba bandi bashimwa n’abandi bagabo mbere y’uko banashimwa n’abagore. 

Niba utigira ku bandi bagabo bakomeye, uzakomeza kuba umusore wihisha mu rukundo rudafite ishingiro. 

  1. Imyambarire, isuku n’uburyo witwara bifite ijambo

Nta mukobwa ushobora kugukunda kuko uri umusore mwiza gusa. Ariko hari abiruka ku mugabo witwara neza, ugaragara neza, ufite icyubahiro n’ubwenge. Ibi byose ni ibintu ushobora kwiyubakamo, ntabwo ari impano zituruka mu ijuru. 

Imyambarire yawe n’uko witwara ni ikarita ya mbere izagufasha mbere y’uko uvuga. 

Ba umusore ushakishwa, si uwirirwa ashakisha 

Mu gihe abandi bazakomeza kurira baribwa n’ibikomere by’urukundo rutarimo agaciro, wowe wiyubake, utere imbere, wige uko wakorera amafaranga, uko wagira ikinyabupfura mu mirimo yawe, maze bizatuma mu gihe gito utangira kubona impinduka no mu mibanire yawe n’abagore/abakobwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights