Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu arasaba abakristu kwegera no guhumuriza Abacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kugira ngo babakomeze kandi baborohereze ububabare n’agahinda, muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabitangarije mu Kiganiro kihariye yagiranye na Radiyo Maria Rwanda ndetse na Kinyamateka kuri uyu wa 7 Mata 2024, ubwo yari avuye mu karere ka Nyamasheke kwifatanya n’abaturage b’aka karere mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba mu karere ka Nyamasheke.
Muri iki kiganiro, Myr Sinayobye yatangiye avuga ko Kwibuka ari umuco w’abantu kandi ukaba n’umuco w’Imana. Yavuze ko mu muco mwiza w’igihugu cyacu ndetse no mu muco w’abantu beza muri rusange bayoborwa n’indangagaciro z’ubumuntu, mu gihe k’icyunamo barangwa no gutabarana.
Yagize ati” Kujya ku itabaro ni ubupfura, uwapfushije turamwegera, tukamusigasira mu mpuhwe n’urukundo, tukajya iwe tukamuganiriza tukababarana na we. Imyifatire nk’iyo mu muco wacu nk’abanyarwanda tuyita gufata umuntu mu mugongo, uwo ni umuco w’abantu bayobowe n’indangagaciro z’ubumuntu ariko rero ni n’umuco w’Imana. Aha turibuka uburyo Yezu kristu yifashe n’ibyo yakoze amaze kumva ko Razaro yakundaga yapfuye akaba yari amaze iminsi ine ashyinguwe. Ivanjili itubwira ko Yezu yaje maze akifatanya n’abandi, inshuti n’abamenyi bari baje ku itabaro na we yaje ku itabaro aza kubafata mu mugongo. Umutima we wari umeze ute muri icyo gihe? Umwanditsi w’Ivanjili yarabiduhishuriye ngo Yezu avugana ikiniga ati’ mwamushyinguye hehe, hanyuma ndetse asuka amarira.”
Myr Sinayobye yakomeje avuga ko imyifatire n’umutima nk’uyu wa Yezu Kristu ari byo bikwiye kuranga abakristu muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati” Yezu Kristu yatumeneye ibanga ryo kwibuka neza, yasanze abababaye, abapfushije, akingura umutima we, yiyumvisha mu marangamutima y’umutima we, yumva neza akababaro kabo, arabegera, yigira umwe nabo, icyibateye agahinda akigira icye maze kimwe nabo ashenguka umutima asuka amarira. Ariya marira ya Yezu aradusobanurira neza uwo mutima w’ubumuntu wumva neza akababaro k’undi”
Myr Edouard Sinayobye yanibukije ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kwegerana tugasigasirana kugira ngo imbeho y’agahinda itadutera kwigunga ikatubyarira kwiheba.
Yagize ati” Kwibuka jenoside ni ukwegera uwayirokotse, ukamwumva, ugahuza umutima nawe ukemera kumanukana nawe mu kabande k’ububabare bwe, ukamuherekeza, ukajyana nawe mu nzira ya Karuvaliyo yaciyemo ntushake kumurusha intambwe ukajyendana nawe intambwe ku ntambwe ukibuka hamwe nawe. Kwibuka bavandimwe biradusaba kwegerana, tugasigasirana kugira ngo imbeho y’agahinda itadutera kwigunga ikatubyarira kwiheba.”
Kwibuka ni ugukora urugendo ugasanga mugenzi wawe, ukahahurira n’inshuti ze, ukahaba, ukababarana nawe ukamutega amatwi ukumva neza agahinda ke kandi ukamuhumuriza. Umutima w’impuhwe duhamagarirwa kugira muri iki gihe k’icyunamo ni umutima wuzuye urukundo rwumva neza akababaro k’uwo usura, umuvandimwe wawe, mwegeranye muturanye.”
Myr Edouard Sinayobye yasoje iki kiganiro asaba abakristu gusabira abaguye mu cyaha cya jenoside kugira ngo bagire ubutwari bwo kwigaya no kwicuza kandi bibuke biyubakamo ubumuntu basabe imbabazi kandi bicuze ikibi maze babe abambari b’ikiza.