Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana biga muri Ecole des Sciences de Musanze nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri.
RIB yatangiye iperereza ku icyaba cyateye urupfu rw’uyu mukobwa w’umunyeshuri wari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko washizemo umwuka akiri muri infirmerie y’ikigo.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho umwe mu banyamakuru bakorera hano mu Rwanda ayashyize ku rukuta rwe rwa Twitter.
Abantu batagira ingano bababajwe n’urwo rupfu, bakavuga ko habayemo uburangare bukabije cyane ko binvavugwa ko umwana yasabye uruhushya bakarumwima asaba kujya kwivuriza iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bwagaragaje ko bwashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo bugira buti: “Natwe twababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, RIB ishami rya Musanze, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego z’Umutekano kuva ejo bikiba bari gukurikirana iki kibazo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanse bwihanganishike umuryango wabuze umwana bakundaga.
Umuforomo wafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza iherereye mu Murenge wa Muhoza, ariko abatanga ibitekerezo baravuga ko atari we wagombaga gufatwa gusa kuko n’abamwimye uruhushya bakwiye kubiryozwa.
Uyu mwana w’umukobwa yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yashizemo umwjma ku wa Gatandatu taliki ya 13 Gicurasj 2023.
Bivugwa ko ashobora kuba yari amaze ibyumweru hafi bibiri mu ivuriro ry’ikigo ari naho yaguye. Iby’uko yaba yapfuye byamenyekanye hashize amasaha atatu ashizemo umwuka.